Advertising

Rutsiro: Abagabo barembejwe n’inkoni z’abagore babo bamara gusinda urwagwa bakabakubita

30/09/2024 15:05

Abagabo bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura , baratabaza Ubuyobozi kubakiza abagore babo bamara gusinda inzoga y’urwagwa  bakabakubita abandi bakarara mu kabari bagataha bukeye ibintu bafata nk’agasuzuguro gakabije.Bamwe ntibatinya kuvuga ko umugore asigaye yohereza umugabo koza amasahani no kurembera abana.

Iki ngo ni ikibazo gikomeye kuko iyo umugabo usanze umugore we muri ako kabari bakarwana bibangamira abandi bari kwifatira agacupa  n’umutekano wa nijoro. Ibi byiganje cyane mu Gasantere bitiriye i Nyagasambu kari mu Kagari ka Kabuga.Umugore uhafite akabari amaze imyaka arenga 7 akoreramo aganira na UMUNSI.COM yahamije ko we azi uburyo abagabo baho bahohoterwa n’abagore ndetse abasabira kurenganurwa.

Yagize ati:”Inzira abagore dusigaye duhohoteramo abagabo ni iyi, hari abagore mu by’ukuri baza kunywa inzoga , bafite abagabo ariko bakaba bafite n’abandi baganira ku ruhande, akamugurira umugabo we yicaye hariya. Ubwo yamubwira ngo taha usange abana ujye gutegura ifunguro rya ni mugoroba umugore akaba aramutangiye ubundi akamubwira ngo ajye koza amasahani anarembere abana”.

Yakomeje agira ati:”Si uko byakabaye bigenda , hari abagore barara mu kabari hano , bakanywa bagasinda ubundi bakabura imbaraga zibacyura ari nabyo bituma bumva babaye abagabo bamwe bagakubita abo bashakanye”.

Umugabo waganiriye na Imvaho Nshya agahamya ko akubitwa n’umugore agatuza kuko ntaho abona yavugira , yagize ati:”Muturenganure abagore bari kudukubita, abagabo twabagorewe ho. Ntabwo twe bagabo tuba twasinze ahubwo umugore yitwaza ko yahawe ijambo akarenza uti navuga ndamujyana kuri RIB. Ubwo se nasinda nkayoberwa uko nyobora urugo rwajye ?”.

Yakomeje agira ati:” Nkajye iyo mvuze ndazirya neza rwose, aransimbukana nkakubitwa kuko nk’ubu maze gukubitwa kenshi inshuro sinazibara umubiri ni inkovu gusa”.

Uwitwa Innocent Nkurikiyizina asanga abagore bo muri aka gace bakeneye amasomo yo kubaha abagabo kuko ngo nibitaba ibyo umuco uracika dore ko ngo biterwa n’uko umugore n’umugabo bose bahurira mu Kabari. Ati:”Njye ndajya mu kabari nkashiduka n’umugore nawe yageze mu kabari , natanga isaha yo gutahiraho wenda ni saa Moya cyangwa Saa Mbili bikaba intambara. Abagore ni bigishwe rwose”.

N’ubwo bimeze gutyo, ngo hashyizweho akagoroba k’ababyeyi bitezeho gukemura icyo kibazo nk’uko bitangazwa n’umuyozi w’Umudugudu wa Miraramo witwa Ndagijimana Paul.

Yagize ati:”Ikibazo cy’abo bagore bashobora kuba bagirana amakimbirane mu ngo , twaragikemuye dushyiraho akagoroba k’ababyeyi dushyiraho isaha yo gutahiraho dusaba ko nta mubyeyi uzajya aba ari mu kabari saa Moya. Nyuma y’ibyo rero bishyiriyeho abandi bagore nk’icumi (10) bo kubikurikirana umunsi ku munsi”.

Akomeza avuga ko byari bimaze kugabanuka. Ati:”Byari bimaze kugabanuka kuko nko muri iki gihe cy’ihinga namwe murabyibonera ko nta muntu mwasanga ari mu kabari atavuye guhinga.Muri uyu Mudugudu dufitemo ingo 10 zitabanye neza mu ngo 225 zihari kandi naho biri dukomeza kubaganiriza nk’inshuti z’umuryango n’ubuyobozi tukabigisha ishira twavuga ko bigeze nko kuri 40%”.

Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko kugeza ubu bafite umuntu umwe uri mu Bugenzacyaha kubera guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mukura , Emmanuel Ndayambaje yabwiye UMUNSI.COM ko ikibazo cy’urugomo kitajya cyihanganirwa agaragaza ko mu mibare bafite y’ingo zitabanye neza mu Murenge wose hasigaye 6 nazo ibyazo biri gukurikiranwa. Ati:”Kugeza ubu navuga ko nk’inzego dukora uko dushoboye ngo twegere abaturage bacu kandi icyaha cy’urugomo ntabwo tucyihanganira rwose kuko uwo kigaragayeho duhita tumuhana. Twashyizeho ingamba ku buryo ubu biri gukemuka kuko dusigaranye ingo zigera muri 6 muri 12 zitabanye neza kandi nazo ntabwo bikomeye”.

Yashimangiye ko ubuyobozi bwegereye abaturage ku buryo umutekano wabo wizewe, ku cy’inzoga no kuba abagabo bakubitwa avuga ko ari amakuru mashya yakiriye.

Ati:”Iby’inzoga byo , uwanyweye ntabwo yabura gusinda ariko utubari dufungura saa cyenda keretse nk’uwaduca mu rihumye ariko n’icyo kitubesheje mu Murenge n’abandi iyo hagize unyuranya n’amabwiriza turamuhana dukura ko habaho ubusinzi bukabije”.

Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Umurenge wa Mukura akomeza avuga ko ubu bari gukoresha Inteko y’Abaturage cyane kugira ngo bakemure ibibazo by’abaturage agaragaza ko barakomeza gukurikirana ikibazo cy’abagore bavugwaho gukubita abagabo babo. Mu miryango 12 yari ibanye nabi ubu bageze kuri 6 nazo zimwe muri zo ziri mu nzira ya gatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Impamvu umukobwa agira ubwoya kunda n’uburyo bwo Kubukuraho burundu

Next Story

Karongi: Bahangayikishijwe n’urubyiruko rw’abakobwa biyandarika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop