RUBAVU: Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’Abasilamu mu isengesho rya mu gitondo risoza Igisibo gitagatifu

10/04/2024 20:59

Mayor w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yifatanyije n’abasilamu bo muri aka Karere ayoboye mu isengesho rya mu gitondo risoza igisibo Gitagatifu

Umujyi wa Rubavu [ Gisenyi ] , ni Umujyi uzwi nk’Umujyi wiganjemo Abasilamu benshi kurenza ahandi mu Karere.Muri uyu Mujyi niho hubatse Umusigiti Mukuru usengerwamo n’abasilamu bose, bikaba urujya n’uruza by’umwihariko iyo ari ku munsi wabo w’amasengesho [ Ku wa Gatanu ].Guhera ku isaha ya Saa sita uyu musigiti uba wuzuye abandi bari mu muryango, ibi bikagaragaza neza uburyo aribo biganje.

Iyo abasilamu bari gusoza Igisibo baba bamazemo igihe kingana n’Ukwezi, bose bahurira mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi kuri Stade Umuganda kuko ku Musigiti ubwaho haba hamaze kuba hato.Ikibuga cya Stade Umuganda cyose cyuzura abayoboke b’Idini ya Islamu.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo basozaga igisibo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper nawe yabiyunzemo nk’uko byagaragajwe n’ifoto yafashwe yahuje urugwiro nabo ubona ko bamwishimiye cyane.Muri uku kwifatanya nabo, yabashimiye ubufatanye bwabo nk’uko byatajwe na Faradji Niyitegeka Umunyamakuru wa RBA Ishami rya Rubavu.

Uyu munyamakuru yagize ati:”Mayor wa Rubavu yifatanije n’abayislam mu isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid Al Fitr abashimira kubufatanye mu iterambere ry’Akarere”.

Kuri uyu munsi mu Karere ka Rubavu, hari hateraniye n’Abasilamu bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo nyuma y’aho y’aho batangarijwe ko batagomba kujya kuri Stage yitwa ‘Stade de l’Unite” kubera umutekano wabo.

Umunyamakuru umwe yagize ati:”Meya w’agateganyo wa Goma Komiseri KAPEND KAMAND Faustin yamenyesheje
Abanyegoma ko amasengesho asoza igisibo gitagatifu gisoza ukwezi kwa Ramadan atazabera muri STADE de l’Unite ahubwo ko kibera mu misigiti yabo kubera impamvu z’umutekano”. Bamwe rero bahisemo kwambuka bifatanya n’Anyarubavu.

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Ubutumwa bwa Jimmy Gatete , Haruna Niyonzima , Djihad Bizimana n’abandi bakinnyi

Next Story

Miss Mutesi Jolly yifatanyije n’Abasiramu bose aragiza u Rwanda Imana – AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop