Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo ku rwanya indwara y’Igituntu, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe, mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu, Platini P niwe wari umuhanzi w’umunsi.
Mu ndirimbo zirimo izo yakoranye na mugenzi we bahoze mu itsinda rimwe rya Dream Boyz , abakunzi be batahanye akanyamuneza ku no ku mutima dore ko hari uwo yahaye amafaranga angana n’ibihumbi 10 RWF kubera uburyo yamubyinishije.
Umuhanzi Platini P [ BABA ] ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, niwe wasusurukije imbaga y’Abanyarubavu n’abandi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo ku rwanya Igituntu ahatangiwe ubutumwa bukomeye ku Gituntu.
Mbere y’uko hakomeza ibiganiro byibandaga kuri iyi ndwara y’Igituntu, Platini P, yahabwaga umwanya agataramana n’abafana be mu ndirimbo zitandukanye zirimo agacishamo ubutumwa akangurira Abanyarwanda bose gukomeza kwirinda igituntu muri rusange.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rugerero , Akagari ka Rwaza. Hari abayobozi mu nzego zitandukanye barimo , Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu , Mulindwa Prosper, Abahagarariye RBC , Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi , Uwari uhagaririye WHO , Abari bahagarariye Umuryango wa AHF Rwanda urwanya SIDA, Ingabo na Police ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Abaturage baganiriye na UMUNSI.COM bavuze ko bishimiye cyane guhabwa umwanya nk’uyu bagasobanurirwa neza byinshi kuri iyi mdwara yica abantu byibura 5 mu minota 2 ku Isi.
Ibyishimo byari byose