Advertising

Perezida wa Burkina Faso yakoze igikorwa cy’ubutwari

15/06/2024 09:19

Perezida wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traore yatanze amaraso ku munsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso kuri uyu wa 14 Kamena 2024 ahitwa Koulouba.

Ni umuhango wabereye ahitwa Koulouba Palace mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 aho Captain Ibrahim Traore yagize uruhare mu gutanga amaraso akashimira cyane abagize uruhare muri iki gikorwa.Traore yavuze ko nk’Umukuru w’Igihugu ari ingenzi cyane kugaragara mu gikorwa nk’iki kugira ngo atabare ubuzima.

Yagize ati:”Ese ninde utakwishimira ko amaraso yatanze yakoreshejwe mu gukiza amagara y’abantu ?. Rero kuri uyu munsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso ndashimira cyane ikigo ‘National Blood Transfusion Center [ CNTS ] ku bw’imbaraga bakoresheje ndetse n’abitanga batanga amaraso haba mu mavuriro ya Leta cyangwa ayigenga.

“Ndashimira cyane , abakora mu bigo by’ubuzima ku bwo kwitanga, bakita ku barwayi no kubatanga amaraso umunsi ku munsi”. Perezida Ibrahim Traore, yasabye abanyeshuri, urubyiruko n’abandi batandukanye gutanga amaraso ku bushake kugira ngo abarwayi ba Malaria babashe gufashwa.

Yasabye abaturage be kandi kujya bita ku isuku basukura ibinogo.

Zakaria SORE , Secretary General mu Biro bya Perezida wa Burkina Faso yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutwari kandi kigomba gushyigikirwa. Yagize ati:”Gutanga amaraso ni ugufasha abandi bantu bayakeneye ubufasha by’umwihariko muri iki gihe yasa n’aho yakenewe cyane”.

Umuyobozi wa ‘SOS Sang’ Jean Bosco ZOUNDI, we avuga ko kuba Perezida yatanga amaraso ari igikorwa gitinyura n’abandi. Ati:”Uyu munsi , twakiriye abaturage benshi ba Burkina Faso ( Burkinabé) batanze amaraso.Ibi rero birereka Isi yose ko gutanga amaraso bikenewe by’umwihariko muri iki gihe cya Malaria”.

Dr Désiré NESIEN Umuyobozi w’ikigo CNTS ( National Blood Transfusion Center( avuga ko amaraso bakiriye arabafasha mu buryo bukomeye.

Previous Story

#EURO24: Ubudage bwanyagiye Scotland

Next Story

Afurika y’Epfo: Batoye Perezida

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop