Advertising

Perezida Kagame yasabye Abanya-Rubavu kwitura FPR Inkotanyi yabagabiye Inka

23/06/2024 19:21

Ubwo Perezida Kagame yari mu Karere ka Rubavu ku munsi wa Kabiri wo kwiyamamaza, yatangaje ko FPR Inkotanyi yagabiye buri mu Nyarwanda bityo ko bakwiriye kuyitura.Perezida Paul Kagame , akaba Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu , yashimangiye ko uyu muryango ukunda Abanyarwanda cyane ari nayo mpamvu udahwema gushaka iterambere ryabo harimo no kugabira Inka abaturage.

Perezida Kagame yagize ati:”Twese FPR  yaratugabiye , … Ukugabiye aba agukunda. Ukugabiye aba akwifurije gutera imbere , ni cyo kimenyetso kiri mu nka, mu muco Nyarwanda .Murabizi rero mu myaka myinshi yashize inka bari baraziciye mu Rwanda , FPR irazigarura iratugabira twese”.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yahise asaba abaturage bo mu Karere ka Rubavu n’abandi baturutse mu nkengero zako, gusubiza urwo rukundo uwabagabiye yabahaye.Ati:”Bityo rero , iki gikorwa twatangiye ejo , ari Abadepite batweretse hano , ari Umukandida uzayobora Igihugu , ubwo hazaba harimo kwitura FPR”.

Muri iki gikorwa Perezida Kagame , yerekanye Abayobozi b’ayandi mashyaka yafatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora ariyo ; PSD , PL ,PDC ,PPC, PSP, PDI na  UDPR. Nyuma yo kubagaragaza yavuze ko ubufatanye bukubiye bukubiye mu ntego za FPR Inkotanyi arizo; Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.

Paul Kagame , yagize ati:”Buriya n’abanga u Rwanda navuga bafite ibindi bemera , bagaruka kuri ibyo bitatu.Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke, cyangwa se ngo Abanyarwanda babyemere hatarimo ibyo bintu bitatu.Ari FPR ari abandi bafatanyije , nibyo tugamije, nibyo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru”.

Muri uyu muhango , Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda by’umwihariko Abanyarubavu ko bagomba kuzirikana tariki 15 Nyakanga 2024 bagatora neza bashyigikira Abandida bose ba FPR Inkotanyi haba ku mwanya wa Perezida n’Abadepite.

Kugeza ubu aho Perezida Kagame amaze kugera , gahunda y’Abanyarwanda bose ni ukumutora ndetse bagashyigikira na FPR Inkotanyi binyuze no mu gutora Abakandida Depite bayo.Umukandida wa FPR , amaze kwiyamamariza muri Musanze na Rubavu , bivuze ko hasigaye Site 17 muri 19 azageramo.

 

Previous Story

#Amatora2024: Gisupusupu, King James, Butera Knowless bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo i Rubavu

Next Story

Mpayimana Philippe yavuze ko naba Perezida azahindura izina ry’Ikipe y’Igihugu Amavubi atanga andi mazina

Latest from Amatora 2024

Go toTop