Umuraperi P.Diddy yahoze ari umuhereza mu kiliziya, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Katolike I Bronx, ho mu Mujyi wa New York. Diddy izina nyaryo yitwaga ryari Sean Combs, ndetse yaje kurangiriza amshuri hamwe n’umwubatsi ukomeye ariwe Georgia, ibyamamare mu gukina filime Lillo Brancato, Ronnie Ortiz-Mangro, Jersry Shore, Andre Royo ndetse na The Wire.
Combs ubwo ysozaga amashuri yisumbuye mu wa 1987 yakomereje muri kaminuza ya Howard iherereye I Washington DC. Diddy ntabwo yabashije gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza gusa yari ikimenyabose mu kigo kubera gutegura ibirori, ndetse izina rye ryaragutse rigera ni I Hollywood.
Justin umuhungu w’imfura wa P.Diddy nawe yize mu ishuri rya katolike, yari umukinnyi udasanzwe muri LOna Prep, ndetse agisoza amashuri yagerageje ibintu bitandukanye harimo umuziki, gukina umupira ndetse na UCLA.
Muri Mata 2016, amakuru yo muri Amerika yatangaje ko Combs yari inyuma y’ishyirwaho ry’ishuri rya Charter ryari rigiye gufungurwa i Harlem muri uwo mwaka.
Mu mwaka wa 2008, yatangarije ikinyamakuru Daily Telegraph agira ati :”Nkurikiza ikiza nkanga ikibi, nkasengera mu rusengero, mu Kiliziya cyangwa muma Sinagogi, nizere ko hariho Imana imwe rukumbi”. Gusa ubwo yari mukiganiro mbwirwa ruhame muri 2023 P Diddy yasobanuye ko abona Imana ari nk’umugore.
Daddy yigeze gutangaza ko ijwi ry’Imana ariryo rya mutumye mu muziki ubwo ahitamo gukora injyana ya RnB kugira ngo ubutumwa bwe buzagere kure.