Umwongerezakazi Olivia Farnsworth, akaba umukobwa w’imyaka 7 niwe muntu ku isi yose ufite uburwayi budasanzwe buzwi nka Chromosome 6  Deletion. Iyi ndwara ntisanzwe kuburyo Olivia bemeza ko ariwe muntu wenyine ku isi ugaragaza ibimenyetso byayo uko ari bitatu bidasanzwe: kudashobora kumva ububabare, inzara, cyangwa umunaniro.
Igihe kimwe Olivia Farnsworth yagonzwe n’imodoka mu muhanda, ubwo bamujynaga kwa muganga nibwo abaganga bose baguye mukantu kuko babonaga umwana nta nkomyi ndetse aseka mugihe umubiri we wose wari wabaye ibikomere.
Abantu badwaye chromosome 6deletion, Â bakunze kwerekana ibintu bitandukanye mu maso, ibibazo byimyitwarire, Â ubwonko ntibukore neza, no kugira imyitwarire idahwitse kuko baba baratakaje amarangamutima. Gusa umwihariko wa Olivia nuko ariwe mu rwayi wenyine ufite ugagaraza ibimenyetso byose bituma bitanga ikizere gike cyo koroherwa.
Niki Trepak ni Mama wa Olivia w’imyaka 32, , ukomoka mu gace ka Huddersfield avuga ko yumva atewe agahinda no kuba umwana we yaradwaye Chromosome 6 deletion kuburyo nta marangamutima amugirira cyangwa ngo amenye icyifuzo afite yaba ashonje se, afite inyota cyangwa hari ikintu akumbuye.
Igihe Olivia yakoraga impanuka mama we yara hafi aho amureba yararize cyane ndetse yumva ashenguwe no kuba umwana we abaye pararize, bitewe nuko nta buribwe yumvaga. Nyuma yo gusobanurirwa ko Atari pararize ahubwo ari Chromosome 6 Deletion ngo agahinda ke kikubye kabiri.
Olivia yari afite imyaka irindwi gusa igihe impanuka yabaga mu 2016. Trepak si Olivia gusa yabyaye ahubwo ni mama wa,Ella-Mae w’imyaka 12, Bradlee w’imyaka 10, Archie w’imyaka itandatu, na Poppy w’imyaka ine. Ku bwa Trepak, yaketse ko afite ikibazo kidasazwe kuko Olivia yaretse gusinzira ku manywa afite amezi icyenda kandi ntiyigeze arira akiri uruhinja. Yakomeje avuga ko yatangiye kuzajya yanga ibere ndetse bidatinze anazinukwa ibiryo.
Iyi ndwara ya Chromosome 6 Deletion ntirabonerwa ubuvuzi bwuzuye gusa mu bihugu byateye imbere hari imiti ushobora kubona ikungabanyiriza ikigero runaka ndetse ubushakashatsi buracyakora cyane ko idwawe n’abatari bake.
Umwanditsi: BONHEUR Yves