Muri Brazil hari agace kitwa Noiva De Cordeiro kazwiho kugira umubare mwinshi w’abakobwa bituma abakobwa baho b’uburanga babura abagabo burundu nyuma y’igihe kinini bashaka uwabakunda ndetse bakanashyingiranwa.
N’ubwo Noiva do Cordeiro igira ikibazo cy’uko umabare w’abakobwa uruta kure uw’abahungu ni ahantu hatuje cyane ,nta rugomo cyangwa irindi hohoterwa rikunze kuharangwa abantu baho ni abanyamahoro.
Matriarch Delina ni umwe mubasheshe akanguhe bahatuye aho yavuze ko mu Mudugudu we, imirwano cyangwa ikindi cyaha kidakomeye kibaye ntikijyanwa mu rukiko ahubwo bikemurwa mu biganiro bakabunga .
Gusa bafite akandi gashya kuko bazwiho kunywa itabi bikabije, ariko ibirori byaho wabyitabira ntube wakifuza gutahabitewe nimbyino zabo ndetse n’imikino gakondo. Ku ihame ry’uburinganire no guha amahirwe abagore n’abakobwa babimenye rugikubita kuko muri Cordeiro umugore yubahwa ndetse agahabwa agaciro ndetse gusumbya umugabo.
Umwanditsi: BONHEUR Yves