Nyuma y’imyaka hafi itatu Rita Ange Kagaju yongeye gushyira hanze EP yise VOLUME ni nyuma y’uko asoje amasomo ya kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika
Umuhanzi w’Umunyarwanda kandi umwanditsi w’indirimbo Rita Ange Kagaju yagarutse nyuma y’igihe cy’imyaka itatu atari mu bikorwa bya muzika aho kuri uyu wa kane yashyize hanze EP ye shya igizwe n’indirimbo 6 akanashyira hanze amashusho y’imwe muri zo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nzeri 2024 ziri mu muzingo yise VOLUME aho harimo izitwa
1.Usiende
2.Time
3.To love
4.Talk
5.Need me yanakoranye na Kivumbi king
6.Munyana
Muri izi ndirimbo zombi imwe yitwa Usiende niyo iri mu buryo bw’amashusho mugihe izindi zitaratunganywa ngo ziboneke ari amashusho ariko ziboneka ku rubuga rwa Youtube mu buryo bw’amajwi. Izi zije zikurikira Album yasohoye 2021 yitwa SWEET THUNDER.
Umuhanzikazi w’indirimbo “No Offence”, wavuzwe cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yahatana mu irushanwa rya muzika “I’m the Future” hanyuma agatangira urugendo rwe rwihariye umwaka ukurikira, yagiye akora amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 2021.Nyuma yo gusoza amasomo ye afite impamyabumenyi eshatu mu byiciro bya Sociology, Environmental Studies, na Global French Studies.
Ange Kagaju yagiye akorana indirimbo n’abandi bahanzi batandukanye bazwi muri muzika nyarwanda aho yakoranye na Kenny Sol,B-Thray,Kivumbi King , Mike Kayihura,Andy Bumuntu,Kevin Ska n’abandi
Uyu mukobwa yavuye mu Rwanda 2021 aho yari agiye gukomereza amasomo ya kaminuza nyuma y’uko asoje umushinga wa Album ye ya mbere yise ‘Sweet Thunder’ yashyize hanze iriho indirimbo 16 zubakiye ku butumwa butandukanye, by’umwihariko urukundo.
Iyi Album yakozweho na ba Producer batandukanye barimo Flyest Music, Danybeat, Madebeat, Motif, Pastor P, Bob Pro, Eloi El, Nilan, Kenny Pro, Kevin Klein, Jumper Kuller, Babu, Idalimanzi n’abandi.
Umva indirimbo zose zigize EP ya Rita Ange Kagaju yise VOLUME
1.Usiende
2.Time
3.To love
4.Talk
5.Need me ft Kivumbi king
6.Munyana