Nyuma y’imyaka itari mike Lil Chance atagaragara muri muzika yongeye gutangira bundi bushya ashyira hanze iyo yise ‘Fall In Love’ – VIDEO

08/11/2023 16:25

Umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu wamamaye mu ndirimbo zitandukanye mu myaka yatambutse Lil Chance ,  kuri ubu yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Fall In Love’ gusa ahishura izindi ndirimbo ziraza ziyikurikiye.

 

Umuhanzi Lil Chance ni umwe mu bafite izina rikomeye muri muzika y’Akarere ka Rubavu.Lil Chance yakoranye n’abahanzi  batandukanye kuva muuri 2010 na mbere yaho , barimo Itsinda ry’Abami Ku Kirwa  ndetse na Fawaz . Yakoze indirimbo yise ‘Icyawe nicyo cyanjye’ [Yakozwe mu 2013, isohoka tariki 30 Ukuboza ] yatumye amenyekana mu Karere ka Rubavu ndetse no mu banyarwanda by’umwihariko abakurikiranaga umuziki Nyarwanda muri uwo mwaka.

 

 

Lil Chance waje kugenda atavuze hashize igihe kinini ahugiye ku mishinga y’indirimbo yaje no gushyira hanze imwe muri zo.Uyu muhanzi yadutangarije ko afite EP ishobora kuzagaragaraho umuhanzi Christopher , gusa kuri ubu yashyize hanze iyo yise ‘Fall In Love’ yakozwe mu buryo bw’amashusho na Director  Big Deal amajwi akora n’umu-producer uri kuzamuka neza mu Karere ka Rubavu Berts Beatz.

 

Fall In Love ni indirimbo igaragaramo gutegura cyane uhereye ku majwi ndetse ukagera no ku mashusho yayo yafatiwe ahantu heza mu Kiyaga cya Kivu kuri El Classico Beach kwa West.Ni indirimbo y’urukundo aho Lil Chance atangira yiyegereza umukunzi we amubwira ko amukunda cyane.

Iyi ndirimbo yagizwemo uruhare n’abantu batandukanye by’umwihariko ‘Da luuma Entertainment’.

 

Previous Story

Kubera iki abagabo n’abagore bakomeje gucana inyuma, bagaha intebe ibinyoma bamwe bakarera abo batabyaye ?

Next Story

Abasore bagize itsinda rya Inyenyeri z’Ijuru bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ngo ‘FARAWO’ – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop