Advertising

Ngibi ibintu abashakanye batagomba guhora baganirraho uko byagenda kose

04/30/24 9:1 AM

Niba ufite uwo mukundana cyangwa mubana nk’umugore n’umugabo si byiza ko muhorana ibintu bibi mu kanwa kanyu kuko bishobora gutuma mwisenyera rutamaze kabiri.Muri iyi nkuru turagaruka cyane ku rukundo rwanyu n’ibintu mu kwiriye gushaka aho muhamba burundu.

Iyo ukunda umuntu ntabwo uba wumva wamubabaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Uyu mukunzi wawe uba wumva warinda amarangamutima ye ndetse ukamenya nenza ko ku gukunda ari inshingano hagati yanyu mwembi kuko muba mwarashakanye mukundana.

Nibyo urukundo ni rwiza kandi rwuzuye amarangamutima meza ariko si ni byiza ko ugira ibyo uhoza mu kanwa ? Umugore wawe cyangwa umugabo wawe afite umutima n’amarangamutima ye si byiza ku yababaza.Dore ibyo mu kwiriye kwirinda.

1.Kwigereranya n’abandi: Niba uri umugabo ntabwo byaba ari igitekerezo cyiza , ugiye ufata umwanya wawe ukawuta uri kugereranya uwo mwashakanye n’umuturanyi wanyu cyangwa undi muziranye.Haba ku byo ashoboye , ibyo yagezeho cyangwa ibindi mu bushobozi, si byiza na gato gukora iryo kosa.Byashoboka ko uri kumugereranya utagamije ikibi ariko menya ko Imana ijya kurema umuntu yamuhaye uburyo bwe bwo gutekereza.Aho guta umwanya umugereranya rero, ahubwo mushime , unamuhe ibihembo.

Ibi ni kimwe no ku mugore. Wa mugore we , menya ko ari igitekerezo kibi cyane kuvuga ko umugabo wawe ameze nka runaka , cyangwa ko arutwa nawe.Muri iyi nkuru, turabikubujije kuko ni nko gukora icyaha kandi gikomeye mu rushako rwawe.

2.Kuvuga cyane ku nkundo mwahozemo n’abo mwahoze mu kundana: Ibi ni nko gutema ishami wicayeho.Yego , rwose , urwo ni rwo rugero rwiza twafata.Niba wowe n’uwo mwashakanye muhora mu magambo y’abo mwatandukanye muri mu buyobe ndetse bizashyira mu irimbukiro , urukundo rwanyu uko byagenda kose.Ibi bizana ahanini no gutandukana , gufuha n’ibindi.Ni ingenzi cyane gutekera kuhashize hanyu mukahafata nk’amateka mabi mwagize mukayibagirwa.Ubaha urukundo rwawe n’uwo mwashakanye.

Mu rukundo rw’ukuri, hakwiriye kubamo , kuganira cyane, kubahana , kutijandika mu ngeso mbi n’ibindi.Umuntu washatse ahabwa inshingano zo kurinda amarangamutima y’uwo batandukanye.

Isoko: Time Of India

Previous Story

Dore amagambo uba utagomba kuvugira ku kiriyo

Next Story

Dore ibituma imyanya y’ibanga y’abagore yumakara

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop