Miss Mutesi Jolly yanenze ikinyamakuru cyandaritse umukobwa wizihiwe n’umuziki akambara ubusa

16/12/2023 19:51

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yatewe agahinda n’ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y’uwasazwe n’ibyishimo kimwe mu bice bye by’umubiri bikajya hanze.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo hakwirakwiye ifoto y’umukobwa wasazwe n’ibyishimo akabyina kugeza ubwo umwambaro we uzamutse abafotora bagafotora.

Ni ifoto yafatiwe muri Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Danny Nanone warimo kumurika Album ye nyuma yo kugarukana imbaraga muri muzika.

Muri uku kwizihirwa kubera umuziki n’urukundo yari afitiye umuhanzi wari ku rubyiniro, yazamuye amaboko cyane , ishati irazamuka kimwe mu bice bye by’umubiri bijya hanze ahita afotorwa.

Anyuze kuri X , Miss Mutesi Jolly yibajije niba ibinyamakuru bimwe na bimwe bitagira ubuyobozi kuburyo bikora ibisa n’amabara.

Miss Mutesi Jolly yagize ati:” Human decency of some our media houses is out of the window. Ese nta editorial line bagira ?”.

Benshi mu basubije Miss Rwanda 2016 harimo Lionel Ndizeye wagize ati:” Agatwiko hejuru ya byose”.Jolly ahita amusubiza ati:”Birababaje”.

Benshi bakomeje kugaragaza ibitekerezo byabo.

Advertising

Previous Story

The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ni Forever – VIDEO

Next Story

Yolo The Queen yatangaje ikintu gikomeye ku rukundo nuko arufata

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop