Umunyamideri kabuhariwe wo muri Uganda ariko utuye muri Afurika y’Epfo Zari Hassan, yakoze k’umutima wa Nyampinga w’u Rwanda 2016 , Miss Mutesi Jolly akunda ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu mugore yanditse amagambo akomeye asa n’aho abuza abantu guca intege igitsina gore no kumva ko ntacyo umugore ashoboye.Ibi byahuriranye n’intero ya Miss Mutesi Jolly nawe utajya yumvikana n’abahohotera umukobwa cyangwa umugore mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Zari Hassan uterejwe mu Rwanda yagize ati:”Kubera ko ndi umugore , ngoma gukoresga imbaraga zidasanzwe kugira ngo ngere kuntsinzi yanjye.Nibiba byananiye , ntawe uzavuga ngo ‘Nyamara ntabwo afite icyo bisaba’”. – Clare Boothe Luce.Mbega ijoro ryiza twitegereza uburyo umugore ahabwa agaciro k’ibyo yakoze.Ndabasuhuje kandi mbashimira ko mwanyakiriye”.
Nyuma y’iri jambo benshi bimishimiye ubutumwa yabanje bagaragaza ko bakunda umuhate agira n’imbaaga adahwema mu gushyira mu byo akora.Mu bakunze ubu butumwa Miss Mutesi Jolly ari mu bambere.