M23 yafashe undi Mujyi munini itarwanye

05/08/2024 08:20

Mu Burasirazuba bwa Congo , M23 yafashe Umujyi muto wa Ishasha itarwanye nyuma y’aho ingabo za Wazalendo zihunze nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo na RFI dukesha iyi nkuru.

Uyu Mujyi wa Ishasha uhana imbibi na Uganda, wafashwe n’abarwanyi ba M23 hatabaye intambara kuko Wazalendo na Police bo muri Congo bahunze hakiri kare bakajya muri Uganda aho bahise bamburirwa intwaro.

Uku gufatwa kwa Ishasha kubayeho nyuma y’umunsi umwe hasinywe amasezerano ya Luanda. Abashinzwe umutekano muri aka gace, batangaza ko M23 yagafashe mu masaha ya kare yo kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024.

Ishasha ni agace kari karimo Wazalendo ifashwa na Leta ya Congo ndetse na Police icyakora ngo bikuyemo barahungu na cyane hegereye Igihugu cya Uganda.

Nyuma yo gufata ako gace, M23 yakoranye inama n’abaturage baho barenga ibihumbi 11 bahatuye. Umujyi wa Ishasha wegeranye n’Ikiyaga cya Edward kiri mu Majyaruguru y’Iburasirazuba , kigakora no kuri Kivu y’Amajyepfo.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu, izi nyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Nyamilima, uri muri Rutshuru.

Previous Story

Impamvu atari byiza guseka muri gutera akabariro

Next Story

Riderman na Bulldog batangaje abandi bahanzi bazafasha

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop