Advertising

Riderman na Bulldog batangaje abandi bahanzi bazafasha

05/08/2024 09:08

Bulldog na Riderman bongereye urutonde rw’abahanzi bazakorana mu gitaramo ‘Icyumba cy’Amateka’.

Abaraperi babiri Riderman na Bulldog bafatwa nk’abakomeye muri muzika Nyarwanda bongereye abandi bahanzi ku rutonde rw’abazabafasha mu gikorwa cyo ku murika umuzingo wabo bise ‘Icyumba cy’Amateka’.

Ni igitaramo cyahariwe injyana ya Hip Hop nk’uko byatangajwe na Riderman ubwo yaganiraga na Isibo agashimangira ko nta yindi njyana izaba irimo kuko ngo bazaririmbana n’abahanzi bakuru batangiranye muzika kugeza ku bakizamuka.

Kuri Riderman ngo ni igitaramo afata nk’umugoroba wa Hip Hop cyangwa ubukwe buzarangwa n’imico ya Hip Hop iri muzikunzwe n’abatari bake.Yagize ati:”Nk’uko nabivuze ni nk’ubukwe, ntabwo wabukora wenyine , ni umugoroba wa Hip Hop gusa , kuva ku myambarire, imibyinire n’injyana. Tuzaba twumva ko turi mu ijoro rya Hip Hop”.

Yakomeje agira ati:”Tuzataramana n’abandi bahanzi barimo ; Ish Kevin, Bruce The First , Kenny K Shot,Bushali , B Threy. Hari n’abandi bashobora kuziyongeramo”.Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang nabo bashobora kuziyongera kuri iri tsinda nta gihindutse.

Igisumizi , yasobanuye ko muri iki gitaramo hazabamo igisa no kwibutsa abantu ibihe banyuzemo kugeza kuri uyu munsi.

Icyumba cy’Amateka’ ya Riderman na Bulldog, yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024.Izamurikirwa mu gitaramo kizaba ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Bulldog na Riderman bazatarama mu buryo bwa Live.

Previous Story

M23 yafashe undi Mujyi munini itarwanye

Next Story

Chley wamamaye muri ‘Komasava’ yateguje igitaramo i Kigali

Latest from Imyidagaduro

Go toTop