Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje gahunda nshya yo guteza imbere urubyiruko rwo mu bihugu binyamuryango, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga no kubafasha kubona akazi.
Uyu muryango wahisemo gushyira imbaraga mu mahugurwa y’urubyiruko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, kimwe mu bibazo bikomeye byugarije urubyiruko mu bihugu bitandukanye.
Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2023, urwego rw’ubushomeri mu rubyiruko rwari kuri 13% ku Isi, mu gihe mu Rwanda rwari kuri 20%. Mushikiwabo yagaragaje ko urubyiruko rwagiye rusaba ko hashyirwaho gahunda zishobora kurufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.
Mu nama ya 19 ya La Francophonie yabaye kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024, hanaganiriwe ku mahirwe urubyiruko rwafashwa kubona binyuze mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa. Mushikiwabo yavuze ko hari gahunda ya D-Clic, igamije kwigisha urubyiruko ubumenyi mu ikoranabuhanga no kurufasha kubyaza ayo mahirwe imirimo ibatunga.
Iyi gahunda yatangijwe mu bihugu 17, kandi ikaba igamije guhugura urubyiruko rwagera ku 2500 mu myaka iri imbere.
Mushikiwabo kandi yagaragaje ko hari indi gahunda ifasha abagore bo mu bihugu binyamuryango kwiteza imbere no kwiyubaka, binyuze mu kigega La Francophonie Avec Elle, kimaze hafi imyaka itanu giterwa inkunga. Iyi gahunda ifasha abagore mu gukora ubucuruzi buciriritse, kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo no kwiyubaka mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2020, kandi umaze gufasha amashyirahamwe n’imiryango y’abagore barenga miliyoni 13. Mushikiwabo yavuze ko iyi gahunda itagomba kuguma kuba igisubizo cya Covid-19 gusa, ahubwo ikaba igomba gukomeza no mu bihe bizaza. Nibura buri mwaka hateganyijwe inkunga ya miliyoni 3 z’Amayero yo gufasha abagore kwiteza imbere.
Mu mwaka wa 2023, Ibihugu bigize OIF byari bifite abaturage miliyoni 327, muri bo abarenga 60% batuye ku mugabane wa Afurika. Uyu mugabane ufite urubyiruko rwinshi, bigatuma ari ahantu hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubaka ejo hazaza h’abakiri bato.
Mushikiwabo yemeza ko kuba ibihugu 30 bya Afurika biri mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa bizafasha urubyiruko kwiteza imbere, cyane cyane binyuze mu gukoresha ururimi rw’Igifaransa mu bibazo bifatika byo mu buzima busanzwe, cyane mu mirimo.