Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yafatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe, avuga ko u Rwanda rugeze heza.
Mu magambo ye anyuze ku mbuga nkoranyamba ze , Bruce Melodie yagize ati:” #KWIBUKA30. Uku Kwezi kwa Kane gushimangira imyaka 30 kuva mu 1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.U Rwanda rugeze kure rukira ibikomere rwiyubaka ku buryo ubu rugeze aheza ubu.Nk’uko dutangiye ibihe byo kwibuka , ni cyo gihe cyacu cyo kwibuka twiyubaka”.
Uyu munsi tariki ya 07 Mata 2024 ,hatangiye icyumweru cyo kwibuka Inzira karengane zazize uko za utse mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Bruce Melodie nawe ni umwe mu batanze ubutumwa ku ikubitiro agaragaza ko yafatanyije n’Abanyarwanda.
Uyu munsi mu Rwanda hari abakuru b’Ibihugu bitandukanye, intumwa zabo n’abandi bayobozi baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
#KWIBUKA30 : This April marks the 30th year since 1994 genocide against the Tutsis. Rwanda has come a long way from recovery and now look where we are.
As we begin this season of remembrance, it is still our turn to remember, unite and renew.#TWIBUKETWIYUBAKA.— Bruce Melodie (@BruceMelodie) April 6, 2024