Meddy ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Kuri uyu munsi u Rwanda n’Isi batangiye icyumweru cyo kwibuka, Meddy nawe yatanze ubutumwa bwe agaragaza ko buri wese akwiriye kuyigira iye.
Ni ubutumwa yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze aho akurikirwa n’abarenga Miliyoni.Meddy yagize ati:”Uyu munsi ni ukuzirikana iminsi 100 yo kwibuka.Aho Isi n’u Rwanda bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994″.
Yakomeje agira ati:”Imyaka 30 irashize , u Rwanda runyuze mu icuraburindi. Hora Rwanda . #Kwibuka30″.Meddy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bantu benshi bifatanyije n’u Rwanda kuri uyu munsi.
Perezida Kagame n’umufasha we Madamu Jeanette Kagame n’abashyitsi bagendereye u Rwanda baje kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bacanye urumuri rw’icyizere.
Muri ibi bihe buri wese aba asabwa gutanga ubutumwa no kwifatanya na buri wese by’umwihariko ababuze ababo kugira ngo badaheranwa n’agahinda no kwigunga kubera amateka mabi banyuzemo.