Advertising

Ku myaka 84 nyina wa P Diddy yumiwe ubwo yageraga ku rukiko ariumwe n’abuzukuru

13/10/2024 22:06

Umubyeyi wa P Diddy  uzwi nka Janice Combs ufite imyaka 84 yarumiwe ubwo yageraga mu rukiko  kugira ngo bumve  ibirego umuhungu we aregwa birenga 120.

Uyu mukecuru usheshe akanguhe yari yambaye indebakure zimufasha kubona n’ikote  ry’ubwoya ari kumwe n’umufata ukuboko amusindagiza igihe banjiraga mu Rukiko.

Yasohotse mu modoka yirabura areba  hasi kubera urusaku rw’imbaga nyamwinshi yari yateraniye hanze y’aho hantu P Diddy w’imyaka 54 yiteguraga kuburanira.

Umugabo umwe mubari baraho yateye hejuru ati ‘ Janice, umuhungu wawe ni inyamaswa, kandi akwiye gufungwa’.

Ndetse abakobwa b’impanga ba Diddy kuri ubu bujuje imyaka 17 nabo bari baje bafatanye akaboko ubwo binjiraga mu cyumba cyagombaga kuberamo urubanza.

Jessie James na D’Lil Star abakobwa ba Diddy bararuciye bararumira ubwo bagiraga icyo babazwa ku iburana rya se.

Abakobwa ba Diddy bari bafatanye akaboko bombi igihe binjiraga mu cyumba cy’iburanisha hasigaye iminota mike ngo urubanza rutangire.

Sean ‘Diddy’ arashinjwa ibyaha birenga 120 harimo ihohoterwa rishingiye ku igitsina akaba yaratawe muri yombi kuya 16 Nzeri.

Kuva uyu muraperi atabwa muri yombi abantu barenga 120 bafunguye ibirego bimushija gusa byose arabihakana ahubwo agasaba ko urubanza  rwe rwaburanishwa  vuba na bwangu.

Janice mama wa Combs yavuze ati :”kureba Isi itera urwenya ndetse iseka umuhungu wange ni ibintu ntashobora kuzibagirwa”.

Ati:”Birababaje rwose kubona Isi ihinduka umuhungu  wanjye vuba na bwangu kubera ibinyoma n’ibitekerezo bitari byo”.

Yavuze ko ‘ kimwe n’abantu bose, umuhngu we agomba kugira umunsi agezwa mu Rukiko, agasangiza abandi uruhande rwe, kandi akerekana ko ari umwere.’

Ubushinjacyaha bwatangaje ko mu gihe cyo gusaka mu ngo za Combs mu ntangiriro z’uyu mwaka, abashinzwe umutekano bafashe ibiyobyabwenge, amashusho y’urukozasoni ndetse n’ibindi bitandukanye.

Bavuze ko bafashe amasasu ndetse n’imbunda, harimo izo mu bwoko bwa AR-15 mu cyumba cye cyo kuraramo giherereye I Miami.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Byinshi wamenya ku ndwara ya Genuphobia itera abasore gutinya gutera ivi

Next Story

Byinshi wamenya kuri Shanghai Tower etaje ya kabiri ndende ku Isi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop