Advertising

Ku myaka 16 gusa Ami Charlize abayeho nk’umwamikazi

09/07/2024 19:24

Ami Charlize umukobwa w’uburanga budasanzwe ku myaka 16 abayeho mu buzima bwo kuryoshya nyuma yo kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga akubaka umubare munini w’abamukurikira.

Uyu mukobwa yamaze kuba igikoresho cyo kwamamaza ibikorwa bitandukanye by’abashoramari n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi kubera izina afite.

N’ubwo kuba umwana yava ku ishuri akajya kubaho ubuzima budasanzwe atari inzozi za buri mubyeyi, nyina wa Ami Charlize Dawn Hobson w’imyaka 52 ahamya ko umwana we abayeho ubuzima bw’igitangaza nk’uko abyifuza.

Ku myaka 16 , Ami akurikirwa n’abarenga Miliyoni 3.4 kuri TikTok dore ko Amelie Hobson [ Ami Charlize ] yatangiye kujya muri uyu mwuga wo guharanira ubwamamare afite imyaka 9 gusa y’amavuko.

Kubera amafaranga Ami afite , haba ababyeyi be cyangwa abandi, nta n’umwe uzi umubare nyirizina w’ayo abitse kuri Konti.

Kugeza ubu , Ise umubyara witwa Mark, ni we ugenzura umutungo we aho awushyira mu bindi bikorwa by’iterambere ryabo n’iry’umwana wabo. Ababyeyi ba Ami , bamuguriye inzu ifite agaciro kari hagati y’Amayero ibihumbi 2000 na 3000 [ £200,000 na £300, 000 ].

Ami , agaruka ku buzima abayemo n’uko abandi bamufata yagize ati:”Abandi bakobwa benshi ntabwo bakunze uburyo na mamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ku buryo byatumaga mporana ubwoba”.

Yakomeje agira ati:”Umunsi umwe narindi ku kibuga cy’Umupira wa Basketball, abakobwa bagenzi banjye bakajya bantera umupira mu mugongo , n’ubwo nari mfite inshuti ariko nabonaga ari nta n’umwe undi i ruhande”.

Uko kubaho abona yagwa na buri wese , byatumye ahitamo kubaho wenyine , kugeza ubwo yahishe n’ifoto y’umukinzi we.

Kuri we ngo yifuza kuba isomo no ku bandi bakobwa bagenzi be bakibaho mu buzima bwo kwitinya.

Previous Story

Abaturage bo muri Ngororero bavuze ko batindiwe n’itariki bakitorera Paul Kagame

Next Story

Abaryamana bahuje ibitsina barasaba kudahezwa mu burezi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop