Nyuma y’igihe kingana n’umwaka ishinzwe Korali Victory Of Christ yashyize hanze Album 1 “Mpfashe Urugendo”.
Ni umuzingo w’amajwi n’amashusho mushya w’iyi korali, washyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023 mu gitaramo cyabereye mu busitani bw’ishuri rya ‘Happy Kids’ r’iherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga mu Mujyi wa Kigali.
https://youtu.be/aqyor1kmGwU?si=X7fiPB2XlHJdy2Uc
Korali ‘Victory Of Christ’ ibarizwa mu itorero ry’Abadivantist b’Umunsi wa Karindwi (7), “Egrisse Gahanga”.
Batangaje ko ubutumwa Imana yabashyize ku mutima bukangurira abantu iby’Ijuru, cyane cyane abakunda indirimbo z’Abadivantiste.
Ni igitaramo cyatumiyemo izindi korali Zitandukanye Zirimo ; Ambassadors Choir, Abahamya ba yesu Choir, Your Voice Melody yo muri Kenya, Itegure Choir, Gate of Hope Choir na THE PREACHERS Choir
Inkuru yanditswe na Kwizzzo
AMAFOTO : Korali Victory Of Christ yo mu Itorero rya SDA yamuritse Album nyuma y'umwaka ishinzwe pic.twitter.com/x8FCXwbWlF
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 9, 2023