Konshens yageze muri Uganda

15/12/2023 09:31

Umuhanzi wo muri Jamaica wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yageze mu gihugu cya Uganda aho agiye kwitabira ibitaramo bya ‘Blankets and Wine’ bizaba tariki 17 Ukuboza 2023 ahitwa Lugogo Cricket.

 

Umuhanzi Garfield Delano Spence  wavutse mu 1985  akavukira muri Jamaica yageze muri Uganda aho ategerejwe n’abafana be mu gitaramo gikomeye.Konshens ni umuhanzi , akaba umu Dj n’umucuruzi mu gihugu cye gusa afite abafana benshi bakunze ibihangano bye kuva mu myaka yatambutse.

 

Konshens ni umwe mu bahanzi baririmbira mu gitaramo Bankets and Wine giteganyijwe ku munsi wo ku cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023  kuri Lugogo Cricket.

Umuhanzi Konshens yageze ku kibuga cy’Indege cya Entebbe International Airport ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023 ari kumwe n’abamufasha muri muzika , yakira n’itsinda ry’abanyamakuru n’abateguye iki gitaramo azaririmbamo.

 

 

Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko azatanga ibyishimo kubaturage bo muri Uganda bakunda umuziki we, dore ko ari ku nshuro ya 4 uyu muhanzi azaba ataramiye muri Uganda.

Konshens yaherukaga muri Uganda muri  2012, 2013 na 2015 aho n’ubundi yataramiye aha hazabera iki gitaramo.

Advertising

Previous Story

Umukobwa w’uburanga yavuze ko yajyaga aterwa ubwoba n’ingano y’ikibuno cye

Next Story

The Ben agiye gusaba anakwe Uwicyeza Pamella ! Ubusitani buraberamo ibirori bwatatswe nk’i bwami

Latest from Imyidagaduro

Go toTop