Kipyegon Bett, umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Kenya watsindiye umudali wa bronze mu kwiruka metero 800 muri 2017 muri Shampiyona y’Isi yabereye i London, yapfuye ku myaka 26 azize uburwayi bw’impyiko n’umwijima.
Bett yatangiye kumenyekana ubwo yegukanaga igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu 2016 i Bydgoszcz, muri Pologne, kandi yarebwaga nk’umwe mu bazavamo impano ikomeye mu kwiruka metero mpuzandengo muri Kenya.
Muri 2018 yahuye n’ibibazo byatumye ahagarikwa mu marushanwa kubera ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga nyuma yo kugaragaraho ‘erythropoietin’ (EPO), imiti izwiho kuzamura ubushobozi bw’abakinnyi. N’ubwo yahagaritswe, Bett yakomeje guhakana.
Yarangije igihano muri Kanama 2022, ariko nyuma y’aho, Bett yakomeje guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Umuvandimwe we yavuze ko Bett yabayeho mu gahinda gakabije (depression) kandi ko yaje gutangira gukoresha inzoga ku buryo bukabije mu myaka yakurikiyeho.
Mu cyumweru gishize, Bett yajyanywe mu Bitaro mu Mujyi wa Kericho aho yakuriye, hanyuma yongera kubyoherezwamo ku wa Gatanu ubwo yari akomeje kuremba cyane, ubuzima bwe bugeze habi.
N’ubwo Kenya yashoye imari ikomeye mu bikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga guhera mu Mikino Olempike ya 2016 i Rio, abakinnyi barenga 70 bamaze guhagarikwa mu myaka itatu ishize.
Ishyirahamwe ry’Isi rishinzwe kurwanya imiti yongera imbaraga mu mikino (WADA) riherutse kugaragaza impungenge ku bijyanye n’ihungabanywa ry’ingengo y’imari y’Ikigo cya Kenya gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga (Adak), kuko uyu mwaka ingengo y’imari yacyo yagabanyijwe ikava kuri Miliyoni $2.32 [3,131,837,600,000 RWF] igera kuri $155,000 [209,239,150 RWF] ibintu byateye impungenge ku buryo bishobora kugira ingaruka ku isura y’imikino yo muri Kenya nka kimwe mu bihugu byitwara neza muri Afurika.