Advertising

Karongi: Umugore arasaba ubutabera bumutandukanya n’umugabo wa mwinjiye bagasezerana akananirwa kuzuza inshingano z’urugo

18/09/2024 19:17

Karongi: Umugore arasaba ubutabera bumutandukanya n’umugabo wa mwinjiye bagasezerana akananirwa kuzuza inshingano z’urugo

Umugabo yitwa Habineza Damien wo mu Mudugudu wa Ndengwa , Akagari ka Kibirizi , Umurenge wa Rubengera yafunzwe azira amakimbirane ari hagati ye n’umugore we Nyampinya Chantal bashakanye amaze gutandukana n’abagabo babiri na Habineza Damien.

Nyina w’uyu mugabo yitwa Habineza Damien avuga ko umwana we yashutswe na Nyampinya Chantal akaza kumugurisha ashaka ko bamwicira muri gereza. Mu kiganiro na UMUNSI.COM,  Mukankusi Elianna yasabye ko umwana we afungurwa ubundi bakabagabanya ibyo bagezeho bari kumwe bakabona gutandukana.

Yagize ati:”Umuhungu wanjye n’uriya mugore bashakanye batangana umugore amuruta. Ubwo amurusha ubwenge amujyana mu nzu ye yabanagamo n’abandi bagore. Kubera ko kugeza ubu abana b’uwo mugore bamaze gukura rero bari kumusohora bagashaka ko agenda ntacyo atwaye kandi barasezeranya baracanye n’imitungo”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Leta yamufasha bagatandukanya umwana we n’uwo mugore bagabanya ibyo bacanye kugira ngo batajya bahora bamufungisha.

Inzu Nyampinga yacanye n’undi mugabo, ikinjirwamo n’undi avuga ko yananiwe kuzuza inshingano z’urugo ahubwo akajya yirirwa abakubita bityo akaba asaba ko babatandukanya. Iyi nzu bivugwa ko Habineza Damien ya yubatseho ndetse akayivugurura neza, akanaba umufundi ubwo hashyirwagaho aya mabati yari yatanzwe na ‘World Vision’ bityo akaba atayisohorwamo gutyo gusa.

Ku ruhande rwa Nyampinya Chantal, wabyaranye na Habinezw Damien avuga ko kuba umugabo we atabasha kubahiriza inshingano ze nk’umugabo mu rugo ahubwo agahora abahoza ku nkeke aribyo byatumye abana bajya kumurega kuri RIB bigatuma baza kumufata mu masaha ya mu gitondo.

Yemereye Umunsi.com ko kuba barasezeranye ivangamutungo muhahano , bidaha uburenganzira umugabo we kwifuza ko bagabana inzu yamusanzemo kandi ari iy’abana basigiwe na se (Umugabo batandukanye).

Ati:”Aya matiku si aya nonaha , twagiye aho twari dutuye tuza hano mu bana banjye bari bakuru bibana, ubwo rero nyuma y’aho yatangiye kujya adutesha umutwe , akajya anywa inzoga akaza ari kurwana amenagura ibintu ku buryo twese yatubujije amahoro pe.

Mu by’ukuri ntabwo yubahiriza inshingano ze nk’umugabo mu rugo urebye ninabyo byakuruye amacakubiri cyane”.

Ibyo kuba inzu babanamo nta ruhare ayifiteho Nyampinya Chantal yagize ati:”Iyi nzu ni iy’abana ntabwo ari ye kuko twayijemo isanzwe ibamo abana. Ikindi ntabwo yatanze umutekano ngo bamwirukane , none niba nta mutekano barabuzwa ni iki kumusohora ?. Icyo nifuza ni uko twajya mu mategeko icyo avuga mubangamraho akakivuga akarenganurwa nanjye nkarenganurwa gusa kuri iyi nzu nta ruhare na rumwe ayifiteho kuko abana bayisigiwe na se kandi Ise aracyariho”.

Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera ku murongo wa Telefone.  agaruka kuri iki kibazo yagize ati:”Kugeza ubu ikibazo cy’amaze kugera mu bugenza cyaha , ubwo turakurikirana , turebe uwatanze ikirego , tumenye n’uburyo yagitanzemo n’impamvu yagitanzemo kandi ayo ni amakuru uduhaye tutari tuzi ubwo natwe tugiye kugikurikirana turebe uko kimeze kibashe gukemurwa mu buryo bwiza”.

Nyampinga wabihiwe n’urushako arifuza gutandukana n’umugabo we wa Gatatu nyuma yo kunyarana na Mubyara we.

UMUNSI.COM dufite Kope z’impapuro zagiye zandikwa hagati ya Nyampinga n’umugabo we , ubuyobozi bubumvikanisha , umugabo akagaragaza ko atazongera ariko haca kabiri akongera kubura ingeso.

Mukankusi Elianna Nyina wa Habineza Damien avuga ko umwana we adakwiriye gusohorwa mu nzu ngo atahire aho n’ubwo basezeranye Ivangamutungo Muhahano.

Abaturanyi babo basanga ubuyobozi bukwiriye kubatandukanya kuko ngo biramutse bitabaye ibyo umwe muri bo yazica undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Yashengutse ! Umugore yashyinguye umugabo we nyuma y’iminsi 32 bakoze ubukwe

Next Story

Urya Ifi imwe uri gukoza ku yindi ! Ngaha aho ukwiriye gusohokera muri iyi Week-end

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop