Karongi: Abajura bafatanywe ibitoki basabwa kubihekenya ari bibisi

15/12/2023 08:32

Mu Murenge wa Rubengera ,mu Karere ka Karongi hari abasore babiri bafatanywe ibitoki bibye bategekwa kubihekenya ari bibisi.

 

Amakuru y’aba basore aravugwa mu Mudugudu wa Cyimana Akagari ka Kibilizi , Umurenge wa Rubengera ku wa 13 Ukuboza 2023 ubwo umwe mu baturage baturiye aka Kagari yageraga mu murima we agasanga abajura bamutemeye ibitoki by’inyamunyo byari bitarakomera bakabitwara.

 

Ubwo abaturage bashakaga ngo bamenye aho ibitoki byarengeye , nibwo bahuraga n’abanyerondo babiri bahanye imbibi ,bashoreye abasore babiri bikoreye ibitoki bibye babajyanye kuri polisi.Aba baturage bahise bafatwa n’uburakari bwinshi uwo mwanya bambura ibyo bisambo abanyerondo babategeka guhekenya ibyo bitoki ari bibisi.

 

Umwe mu baturage bari aho ibi byabereye babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bari bamaze iminsi bazengerejwe n’ibisambo by’abasore bataye amashuri biba ibitoki bakajya kubigurisha.Yagize ati:”Umuntu aba afite igitoki mu murima arindiye ko kizakomera ngo agiteme yahagera agasanga bacyibye.Abaturage babonye abo basore bagira umujinya barabibahekenyesha”.

 

Undi muturage yavuze ko bahisemo kujya bihanira abajura kuko iyo babajyanye kuri polisi bahita barekurwa batamazemo kabiri.Ati:”Bariya basore ndabazi ni ibisambo, si ubwambere bibye ni ibirara bisanzwe bizwiho iyo ngeso.Biba mu isoko rya Kibilizi basazweho kwiba ibitoki bakabigurisha”.

Amakuru avuga ko atari ubwambere abaturage bo muri aka gace bafashe uwo bakekaho ubujura bagahitamo kumwihanira kuko baherutse gufata umusore wibye ihene bakamuha igihano cyo kuyiheka ku mugongo.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Platini P yanze kuvuga kubyo gutandukana n’umugore we

Next Story

Umukobwa w’uburanga yavuze ko yajyaga aterwa ubwoba n’ingano y’ikibuno cye

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop