Mu gihe habura Iminsi itageze ku Kwezi, abakinnyi bavuye mu Bihugu 25 byo ku Migabane itandukanye y’Isi, bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri Rushanwa.
Tariki ya 04 Kanama 2024, mu Karere ka Rubavu, hazongera gukinirwa Irushanwa rya Triathlon, rizwi nka Ironman 70.3 Rubavu.
Mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel-Kigali, Global Events Africa itegura iri Rushanwa ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, batangaje ko buri kimwe kiri kumurongo, igitegerejwe ari umunsi gusa.
Ibihugu bifite abakinnyi bazaba babiharariye birimo; Brazil, Canada, Kameroni, Repubulika ya Tcheque, Ubuyapani, Kazakisitani, Malaysia, Uburusiya, Singapore, Turukiye, Ukraine, Uzbekistan, Zimbabwe, Otirishe, Ububiligi, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ubudage, Ubufaransa, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubwongereza, Afurika y’Epfo, Kenya, Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’u Rwanda.
Iki kiganiro kitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi wa Global Events Africa, Mutoni Bonitha, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye…
Muri iki kiganiro, Niyonkuru yagarutse ku kamaro k’amarushanwa atandukanye na Ironman 70.3 Rubavu irimo, by’umwihariko ku bukerarugendo bushingiye kuri Siporo, avuga ko bifasha mu kugaragaza isura y’igihugu ndetse no kugira uruhare ku musaruro mbumbe w’Igihugu.
Ati:“Ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo budufasha kumenyekanisha Igihugu cyacu. Umwaka ushize, bwiyongereyeho 59%, ibi bikaba byarinjije Miliyoni 13$. Ibi kandi byanajyanye no kuba u Rwanda rwaragiye rwitwara neza mu marushanwa rwakiriye.
Umuyobozi wa Global Events Africa, Mutoni Bonita, yatangaje ko kuri iyi nshuro ya gatatu, Ironman 70.3 Rubavu, yitezweho kuzarushaho kumurika isura y’Igihugu ndetse no guhakana kw’abakinnyi byo mu rwego rwo hejuru, bitandukanye n’izinsi nshuro zatambutse.
Ati:”Turiteguye. Buri kimwe kiri ku murongo. Uyu Mwaka, turateganyiriza imurikagurisha abazitabira iri Rushanwa, mu rwego rwo gufasha abikorera kwiteza mbere”.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, yatangaje ko abakinnyi bazitabira iri Rushanwa bamaze gutoranywa, by’umwihariko hashingiwe kuko bitwaye mu marushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
IRushanwa, rikinwa mu Ntera ya Kilometero 1 na Metero 900 abakinnyi Boga mu Mazi, Bakanyoga Igare Kilometro 90 no gusiganwa ku Maguru Kilometero 21 na Metero 100.