Impamvu ukwiriye kurya umuneke buri munsi

01/04/2024 06:02

Umuneke urakundwa cyane ariko nawo ni ingenzi.Muri iyi nkuru turagufasha kumenya impamvu ukwiriye kwibanda kuri wo ukayirya buri munsi.

Mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, habamo gukunda ibisa neza, ibiryohereye cyangwa ibihuje n’ibyiyumviro bye.Imineke iza ku mwanya wa mbere mu mbuto zikunda n’abantu mu ngeri zose , haba abana, abakuze n’urubyiruko.None se ni kuki ukwiriye kuwurya buri munsi ?

1.IGIRA INTUNGAMUBIRI: Mu muneke habamo vitamini z’ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, nka Potassium, Vitamini C na Vitamini B6 ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.

2.IFASHA MU IGOGORA: Imineke ibamo ‘Fibre’ ifasha mu kumanuka kw’ibyo muntu yariye bikagera mu gifu neza ndetse igifasha mu gikorwa cy’Igogora bigatuma hatabaho ‘Impatwe’.

3.ITERA IMBARAGA: Mu mikene habamo isukari iringaniye nka ; Glucose, Fructose, na Sucrose zifasha mu gutanga imbaraga.

4.IFASHA UMUTIMA GUKORA NEZA: Potassium iba mu mineke ituma umutima ukora neza , ikaringaniza umuvuduko w’amaraso, igafasha mu kugabanya ibibazo by’umutima na Stroke.

5.IFASHA MU KUGABANYA IBIRO: Imineke ikungahaye kuri Fibre, ikagira Calories nkeya na Fat nkey.Ibi bituma urya imineke kenshi atagira ibiro byinshi.

6.IFASHA MU GUTUZA: Imineke ituma uwayiriye agira ubuzima bwiza agatuza muri we bivuye kuri ‘TRYPOTHAN’ vitamini iba mu muneke ifasha mu kugabanya ‘Umujagararo’.

7.IFASHA ABAKORA IMYITOZO NGORORA MUBIRI CYANE: Carbohydrates na Electrolytes biba mu muneke bifasha imitsi kutikanga mu gihe cy’imyitozo.

8.IFASHA IMBYIKO GUKORA NEZA: Ingano iri hejuru ya Potassium iba mu mineke niyo ifasha impyiko gukora neza , iyifasha kwirinda utubuye twabamo.

9.IMINEKE IKOMEZA AMAGUFA: Imineke igizwe na Fructooligosaccharides  ifasha mu gukura Calcium  mu mubiri bigafasha amagufa mu mubiri.

Isoko: India.com

Advertising

Previous Story

Abasore gusa: Menya aho umukobwa akubita amaso bwa mbere kuri wowe iyo umwegereye ushaka ko muvugana

Next Story

Uwicyeza Pamella yifurije abamukurikira Pasika Nziza

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop