Icyamamare mu njyana ya Hip-Hop Sean Combs uzwi nka P Diddy ni ikimenyabose mu ngeri zitandukanye haba muri filme, umuziki, imideri ndetse n’ubucuruzi. Mu myaka ibarirwa muriza mirongo ubutumire bwe bwabaga ari nka Zahabu kuko yari ahenze cyane.
Buri kirori cyose yateguraga cyatigisaga Isi yaba ari umunsi Mukuru w’amavuko, cyangwa gusangira hamwe n’abo yabanaga nabo muri label, buri kirori cyabaga cyateguwe ku rwego ruhambaye. Inzoga zihenze zabaga zihari, abanyamideri bagezweho babaga baje ndetse hatumirwaga abashyitsi babanyacyubahiro guturuka muri buri nguni y’isi.
Gusa nk’uko byavuzwe na Jeffrey Epstein ntago kugaragara cyangwa kwitabira mu birori bya PA Diddy bivuze kuba umufatanya cyaha mubikorwa bibi arimo gukuriranwaho. N’ubwo abenshi bahise guceceka ndetse bagasiba amafoto kumbuga nkoranyambaga zabo.
Umunyamategeko uhagarariye Combs murukiko yavuze ko vuba aha azagaragaza urutonde rw’ibyamamare bitandukanye byagiye bigaragara ko bitabiraga ibirori Diddy yabaya yateguye.
Gusa amwe muma shusho yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga harimo ibyamamare itandukanye:
P Diddy nk’umuraperi akaba umu producer ndetse akayobora itsinda rikomeye ry’abahanzi (label), bivuze ko yari inkingi ya mwamba kuba hanze bakizamura. Niyo mpamvu abahanzi nka Usher, Notorious B.I.G ndetse na Mary J. Blige bazamuwe ndetse bagaragara kenshi mubitamo ni ibirori byateguwe na Combs guhera muri 2003.
Jay-Z, Beyonce, Kanye West , Mariah Carey n’abandi benshi bagiye bagaraga mu birori bitandukanye bya Combs. Si mugisata cy’umuziki gusa kuko no mumideri hari ibyamamare byinshi byagiye bigarara hamwe na Combs.
Ni kenshi Combs yagiye agaragara atungura inshuti ze z’ibyamamare muruhando rwa filime nka Ashton Kutcher, Chriss Brown, Lil’ Kim ndetse abandi batandukanye. Igikomangoma Harry nawe yari inshuti y’akadasohoka na Combs.