Mu gihe mu Karere ka Rubavu hategerejwe igitaramo cyiswe ngo All White Party , cyateguwe na Orange Entertainment Group, tugiye kurebera hamwe ibyo kwitega muri cyo na cyane ko ari kimwe mu bikunze kuba ngaruka mwaka.
Biteganyijwe ko All White Party, kizaba tariki 12 Nyakanga 2024. Ni igitaramo gikomatanyije kuko ari cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Selekta Dady n’imyaka 5Â Orange Entertainment Group imaze ishinzwe.
Ni igitaramo kandi kizaba kirimo abahanzi batandukanye, aba Dj , abashyushyarugamba n’izindi ngeri z’abakora imyidagaduro babarizwa muri uyu muryango wa Orange Entertainment n’ahandi .Aha twavugamo nka Selekta Dady, Dj Fabolous, Dj Arafat , Dj Olis, Dj Jackson , Dj Fab , Dj Chris n’abandi.
Mu bahanzi batumiwe harimo ; Papa Cyangwe, Khalid , Isha Mubaya, , Sweet Life, T Blaise ubarizwa muri Orange Entertainment n’abandi.
NI IKI CYO KWITEGA MURI IKI GITARAMO.
Orange Entertainment ni imwe muri Kompanyi zifasha imyidagaduro yo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko. Ibi bisobanuye ko muri iki gitaramo gashobora kuzagaragaramo abahanzi benshi by’umwihariko abahagaze neza n’abigeze gukundwa muri muzika y’aka Karere by’umwihariko.
Ibi bizatuma iki gitaramo kiva ku izina rya All White Party ahubwo kibe ishusho nshya yo kuzahura no kwibutsa abasinzirije impano ko abakunzi babo bakibibuka. Ibi turabifatira ku muhanzi Khalid utaraherukaga muri muzika cyangwa kumvikana mu ndirimbo nshya nawe wahawe amahirwe.
Kumva imigambi mishya y’abategura ibi bitaramo by’umwihariko mu nyungu z’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda , Akarere ka Rubavu muri rusange.
Harimo kandi kwigaragaza kuri bamwe mu bahanzi bato nka Isha Mubaya ufasha na Bugoyi Side Entertainment agakorerwa na Producer uri kuzamuka neza. Uyu uzaba umwanya mwiza wo gutuma areba icyo akeneye kurenza ibindi.
Mu gihe habura iminsi mike ngo igitaramo kibe, twabibutsa ko kwinjira ari ibihumbi 5 RWF , ahasanzwe, 10k RWF muri VIP n’ibihumbi 100K ku meza y’abantu 5.
Ni igitaramo kizabera kuri Heza Beach Resort mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba.