Advertising

Harmonize yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kujya mu rukundo

10/30/24 6:1 AM

Umuhanzi Harmonize wamamaye muri Bongo Flava muri Tanzania akamenyekana mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo na Frida Kajala byavugwa ko yamufatanyaga n’umukobwa we Paulah bose akaryamana nabo, yahakanye ibyo gusubirana nawe.

Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yasubije abavuga ko yaba yarasubiranye na Frida Kajala mu kiganiro yagiriye cy’imbona nkubone yakoreye kuri konti ye ya Instagram aganira n’abafana be.Harmonize, avuga ko ayo magambo yavuzwe, yamugaragaje nk’udatekereza kandi atariko ateye ntiyabyishimira.

Ati:”Kuba mwamvugaho ntakibazo kandi ndanabishimiye ariko ntabwo nishimira ibyo kuba mwampindura igicucu. Nabonye hari abavuga ko nyuma yo gutandukana n’umukunzi wanjye Posh The Queen , nzasubira ku wo twatandukanye mbere ye , abandi mukanabyemeza kandi si byiza”.

Yakomeje agira ati:”Ushobora kubyuka mu gitondo ugatandukana n’umuntu ariko ukubaka umubano n’undi muntu”.  Abdul Kahali, avuga ko  bimutwara umwanya kugira ngo abe yakwiyumvamo undi mukobwa nyuma yo gutandukana n’umwe, bityo ko umwanzuro amaze gufata ari uko atazongera kugaragara mu nkuru z’urukundo vuba.

Yagize ati:”Guhera uyu munsi , si nshaka ko izina ryanjye cyangwa isura yanjye,bihuzwa n’umukobwa uwo ari we wese, bivugwa ko twaba dufite umubano wihariye. Nkeneye akanya nkitekerezaho , nkareba aho naba narakoze nabi n’aho naba narakoze neza , nkeneye kwiga byinshi”.

Harmonize yavuzwe mu rukundo n’abagore benshi barimo ; Poshy The Queen baherutse gusesa umubano, Frida Kajala wamubanjirije , Briana  , Sarah Michellotti n’abandi. Ni umuhanzi kandi umaze kubaka izina n’igitinyiro muri muzika ya Afurika wamamaye muzirimo ‘ Single Again ,… n’iyo yafatanyije n’Umunyamerika Bobby Shmulda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Miss Muheto Divine ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’u Rwanda

Next Story

Forbes yatangaje urutonde rw’abakoresha imbuga nkoranyambaga 50 bakize cyane

Latest from Imyidagaduro

Rufonsina yambitswe impeta y’urukundo rudashira

Rufonsina umenyerewe muri Filime Nyarwanda yambitswe impeta y’urudashira n’uwamwihebeye Umukinnyi wa sinema nyarwanda Uwimpundu Sandrine uzwi cyane nka Rufonsina, yambitswe impeta n’umukunzi we, amusaba
Go toTop