Drake yasubiye mu rukundo

14/12/2023 13:27

Umuhanzi Drake wakanyujijeho na Rihanna amwambuye Chris Brown yongeye kuvugwa mu rukundo rwe na Camila Cabello.

 

Ibi byavuzwe nyuma yo kugaragara cyane inshuro nyinshi bari kumwe basohokanye.Nyuma y’inshuro nyinshi bari kumwe bareba akana ko mujisho, abanyamakuru bahise bafata ikaramu barabyandika kabone n’ubwo ntawe muri bo wari wabyemeza cyangwa ngo abikane.

Si iby’ubu na cyane ko mu mezi 8 ashize Drake yagiye akora ibikorwa bigaragaza ko akunda Camila Cabello cyane.Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika , kugaragara hamwe kwabom kwerekana urukundo.

 

Hari amafoto yerekana Drake yasohokanye uyu muhanzi , yicaye k’umucanga , yambaye agashati kabonerana bigaragara ko bari basohokanye babiteguye na cyane ko Camila yafotowe asa n’urimo gusobanura ibintu byinshi Drake atumva neza.

Nyuma y’aho mafoto, Camila yashyize ifoto kuri Konti ye ya Instagram yandikaho ngo ‘Search & Rescue”.Aba bombi ni ibyamamare kuburyo ubabonye wese yifuza guhita abafotora ndetse akaba yanibaza impamvu bari guhorana.

Drake na Rihanna bakanyujijeho

Advertising

Previous Story

Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye

Next Story

Umugore wa Kanye West yongeye kwambara ubusa mu bantu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop