Abahanzi bamamaye muri muzika y’Isi bamaze guca agahigo muri BBMAs records [ Billboard Music Awards Records ] , nk’abahanzi b’ibihe byose.
Umuhanzi Drake umaze iminsi atangaje ko yabaye ahagaritse umuziki , yaciye agahigo muri BBMAs records nk’uwatwaye ibihembo byinshi mu mateka yayo.
Taylor Swift nawe yamwiyunzeho nk’umuhanzikazi umaze kwegukana ibihembo byinshi ndetse nawe ashyirwa mu bahanzi b’ibihe byose bamaze kwibikaho umuba w’ibikombe bya BBMAs.
Aba bahanzi bombi ni ukuvuga Drake na Taylor Swift, bamaze gutwara bihembo 39 bitangwa na BBMAs.
Bad Bunny nawe yashyizwe ku mwanya wa Mbere muri Category izishyirwamo abahanzi bo muri ‘Latin’ aba uwambere mu gihe The Weeknd usanzwe ari mu bahanzi b’ibihe byose yongerewe amapeti.
Uduhigo twinshi twaciwe n’abahanzi baririmba injyana ya Country, barimo Zarch Bryan na Morgan Wallen.
TAYLOR SWIFT yaciye aka gahigo n’ibikombe 39 mu gihe Adele we afite 18 gusa.
Taylor Swift yegukanye ibi bihembo inshuro 3 mu gihe Adele ari inshuro 2.
Taylor Swift yahembwe nk’umuhanzikazi wegukanye ibihembo byinshi ndetse nk’umuhanzikazi ufite indirimbo zageze muri Billboard 200 Top.Muri 2021 yatwaye ibihembo , 2022 na 2023 nabyo bimugira udasanzwe.
DRAKE niwe muhanzi umaze kwegukana ibihembo bya BBMAs inshuro nyinshi muri rusange ndetse akaba n’umugabo umuze kwegukana byinshi.