Kimwe n’andi mashyaka , kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [ Democratic Green Party Of Rwanda], yiyamamaje ahamiriza abaturage ko ni bamutora atazabatenguha.
Ni igikorwa cyebereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kagali aho Dr Frank Habineza, yabwiye abaturage bari bitabiriye ko we ‘Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda abereye Umuyobozi ritajya ribeshya kuko ngo ibyo bari baremeye abaturage babigezeho.
Ati:”Ishyaka Green Party , ni Ishyaka ritajya ribeshya , icyo twijeje Abanyarwanda turagikora.Ntabwo turi babanya-politike , baza bakavuga ikintu , babona umugati bakicecekera.Ibyo twabijeje muri 2017 n’ubwo tutagize amahirwe yo gutsinda amatora, twakomeje kubiharanira”.
Yakomeje agira ati:”Muri 2018, twagize amahirwe yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko , turakomeza ntabwo twiteze tuvuga ko twageze iyo twajyaga kuko niho mwatwohereje , tugomba gukomeza kubavuganira”.
Dr Frank Habineza, Perezida w’Ishyaka rya Democratic Green Party Of Rwanda, yavuze ko mu byo bijeje abaturage muri 2017 harimo n’uko nibaramuka batowe, umusore ku butaka uzakurwaho burundu cyakora ngo baje gukora ubuvugizi uragabanuka.
Yagaragaje ko ibyo yijeje abaturage ko n’ubwo byagoranye ariko ngo byaje kurangira babigezeho, agaragaza ko gukuraho burundu , umusanzu w’ubutaka bitamushobokeye kuko atatsinze amatora ya Perezida ahubwo ko yakoresheje ububasha yari afite nk’Umudepite bwatumye umusore uhinduka.
Frank Habineza, yahamije ko kugeza ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’Abanyarwanda batabasha kurya gatatu ku munsi abizeza ko naramuka atowe icyo azagikemura.
Green Party kandi yamamaje Abakandida Depite bayo , basaba abantu kuzabatora mu Matora y’Abadepite yahujwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.