Advertising

Diamond Platnumz ashobora gusaba Imbabazi kubera kwigabiza urugo rutari urwe

15/08/2024 11:22

Nyuma yo kujya muri Afurika y’Epfo agatungura Zarinah Hassan n’abana babyaranye, akabikora Shakib Cham umugabo wa Zari atabizi , Diamond Platnumz ashobora gusaba Imbabazi.

Simba wamamaye muri ‘Komasava’, arashinjwa guteza ibibazo mu rugo rwa Shakib Cham Luutaya kubera kurujyamo uko yishakiye atasabye uburenganzira cyangwa ngo amenyeshe umugabo warwo ari we Shakib.Ibi bivugwa ho rumwe n’umuhanzi Grenade wagaragaje ko Diamond Kwiriye gusaba imbabazi.

Grenade yashinjije Diamond Platnumz guteza ibibazo mu rugo rw’abandi no kwitumiriza abanje gusaba uruhushya rwo kujya kureba abana be.Avuga ko akwiriye gusaba imbabazi uwo yahemukiye.

Ati:”Diamond Platnumz akwiriye gusaba imbabazi Shakib Cham Luutaya kuko ashaka kwangiza umubano we n’umugore we. Yagombaga kuba yarasabye uruhushya Shakib mbere yo kwinjira mu nzu ye kuko Shakib niwe mugabo muri ruriya rugo ndetse akaba n’umutwe w’umuryango”.

Whooper Machine we asanga Shakib akwiriye guhaguruka agaharanira uburenganzira bwe nk’umugabo mu rugo rwe , akirinda ko amafaranga n’ubutunzi bya Zari bimutwara uruhare rwe mu rugo nk’umugabo .Ati:”Shakib nta muntu akwiriye gusaba icyubahiro kuko ni we mugabo muri ruriya rugo. Ni we mugabo kandi na Zari amugomba icyubahiro. Kuba Zari yaremeye ko bashakana rero akwiriye kumwuhaha”.

KUKI DIAMOND PLATINUMZ AKWIRIYE GUSABA IMBABAZI ?

Diamond Platnumz yatandukanye na Zari Hassan babyaranye abana babiri umukobwa n’umuhungu. Aba bana bamaze kuba bakuru kuko umwe afite imyaka 9 undi afite 8. Shakib Cham yashakanye na Zari Hassan byemewe n’amategeko , bishatse kuvuga ko kugeza ubu we mugabo we.

Kuba Diamond Platnumz yarageze mu rugo rwa Shakib na Zari atavunyishije, bigaragaraza agasuzuguro nk’uko abakurikiranira hafi iby’urukundo rwabo n’imyidagaduro muri rusange babivuga. Umutware wo mu rugo ntabwo yagombaga kubaza impamvu bamugereye mu rugo atabizi.

ZARI HASSAN YABYITWAYEMO GUTE ?

Muri uko kugera mu rugo rwe, Zari Hassan yateguye inshuti ze ndetse bigaragara ko byahise bihinduka igitaramo babona kwizihiriza Latiffah Dangote isabukuru y’amavuko. Zari Hassan yaje kuvuga ko atari aziko Diamond Platnumz aramusura bityo Shakib atari akwiriye kugira icyo avuga.

Kuri uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 ,Zari Hassan yashyize hanze ifoto ye na Diamond Platnumz n’abana babo babyaranye.Kuri iyi foto yarengejeho amagambo yo kwishongora. Ibi byanenzwe n’abatari bake babyita agasuzuguro no kutita ku rugo rwe nk’umugore.

Previous Story

Umubyeyi wa Lamine Yamal yatewe ibyuma

Next Story

Umugabo wa Zari agiye kwinjira mu mwuga w’iterama kofe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop