Advertising

Umubyeyi wa Lamine Yamal yatewe ibyuma

15/08/2024 10:11

Ise wa Lamine Yamal yatewe ibyuma n’abantu bataramenyekana ahita ajyanwa kwa muganga.Abatanze amakuru b’amashusho yafashwe bavuze ko yari ari muri Parikingi y’imodoka ye.

Amakuru avuga ko Mounir Nasroui ubyara Lamine Yamal w’imyaka 17 , yari muri Parikingi aho yaterewe ibyuma inshuro nyinshi. Yabiterewe ahitwa Rocafonda muri Metero 19 kugira ngo ugere mu Mujyi wa Mataró kure ya Barcelona.

Ikinyamakuru EFE cyatangaje Nasroui wari wakomeretse mu buryo bukomeye yahise ajyanwa ku Bitaro bya Trias i Pujol University Hospital mu Mujyi wa Barcelona.Police yahise itangira iperereza ku buryo abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa bose bahise batabwa muri yombi.

Nasroui afasha umwana we cyane mu buryo bugaragarira buri wese ku buryo muri Espanye bamuha icyubahiro nk’umwe mu bafite akamaro mu mupira w’amaguru.

Lamine Yamal yafashije ikipe ya Espanye gutwara igikombe cya European Championship 2024 afatanyije na mugenzi we Nico Williams watsinze igitego cya nyuma cyayihesheje intsinzi.

Previous Story

Hagati ya Harmonize na Poshy Queen rwabuze gica

Next Story

Diamond Platnumz ashobora gusaba Imbabazi kubera kwigabiza urugo rutari urwe

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop