Dore ibintu byabafasha gukundana urutajegajega (true love)!
Urukundo ni urwa buri wese, kuko buri wese arakunda kandi akifuza gukundwa. Biba akarusho iyo uwo wakunze na we agukunze, nibwo byitwa gukundana. Hari ubwo ariko twitiranya ibyiyumviro by'igihe gito (crush) n'urukundo , gusa nk'uko tubikesha urubuga 'regain.us' dore uko wamenya ko uri mu rukundo rwa nyarwo.
Urukundo nyakuri ruravura
Ngo ikintu cya mbere kiranga urukundo nyarwo ni uko ruvura, aha ni ukuvuga cya gihe mufatanye mu biganza n'uwo mukundana, ukumva uraruhutse mbese n'ububabare wari ufite mu mubiri ntubwibuke. Cyangwa ngo cya gihe uvugana na we wari ufite umunaniro ukaruhuka pe!urundi rugero batanze ngo n'uko ureba ifoto ye na bwo ukumva uraruhutse, mbese ukumva utuntu tukwirukanka mu mubiri kandi ntuhage kureba iyo foto.
Urukundo nyakuri ruratanga
Bakomeza bavuga...