Advertising

Cameroun: Urubyiruko rwa Cameroun rushaka kwigana imyigaragambyo iri hirya no hino muri Afurika

30/07/2024 16:36

Nyuma y’uko urubyiruko rwa Kenya rwigabije imihanda hagakurikiraho urwa Uganda na Nigeria, ubu hagezweho urwa Cameroun ruvuga ko ruhangayikishijwe n’amatora ateganyijwe umwaka utaha, bityo rukaba rutazihanganira kurebera mu gihe Leta yagerageza kwiba amajwi.

Urwo rubyiruko ruzwi ku izina rya GEN-Z ruvuga ko rwatangiye kwiyandikisha ku ma lisiti y’itora, rukaba ruvuga ko rufite impungenge ku migendekere myiza y’amatora, ari imbere mu gihugu cyabo.

Basa nk’aho bakozwe mu jisho na Leta nyuma y’uko hari mugenzi wabo watawe muri yombi, nyuma yo kugaragara anenga ubutegetsi.

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Junior Ngombe, ukoresha imbuga nkoranyambaga akaba afite abamukurikira barenga 12.000 kuri TikTok, yafatiwe mu mujyi wa Douala muri icyo gihugu, aza kujyanwa ku cyicaro gikuru cya Polisi (SED) mu murwa mukuru Yaounde.

Akaba yarafunzwe mu cyumweru gishize, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byaho.

Impamvu yo guta muri yombi uwo murwanashyaka wa ’Gen-Z’ ntabwo yavuzwe cyane, gusa ifatwa rye ryaje rikurikira isohoka rya videwo, yamugaragaje anenga Guverinoma ku bitagenda.

Urubyiruko rutari ruke rwagaragaye runenga ifatwa ry’uwo musore, ndese n’imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bakaba baramaganye Leta banenga itabwa muri yombi ry’urubyiruko, rwavuze uko rwumva ibintu.

Previous Story

APR FC na Police FC zatanze ibibuga zifuza kuzakoresha mu mikino mpuzamaganga

Next Story

Dore ibintu ugomba gukora niba ushaka ubuzima bwiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop