Advertising

Cameroun: Perezida Biya ahangayikishije Abanya-gihugu

10/07/24 14:1 PM

Mu gihugu cya Cameroun, hari impungenge zituruka ku kuba Perezida Paul Biya amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame, bigatuma abanyagihugu , bibaza ku buzima bwe.

Perezida Biya ntiyagaragaye mu nama zitandukanye z’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ziherutse kubera hirya no hino ku Isi, nk’iy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) yabereye i Paris ndetse n’iy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kubera i New York.

Kugeza ubu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Cameroun birimo gusabwa gutangaza amakuru y’ukuri ku buzima bwa Perezida Biya, cyane cyane nyuma y’uko atabonetse muri izi nama zikomeye.

Christian Ntimbane, umwe mu bakandida bahatanira kuyobora Cameroun, yandikiye Umuyobozi w’abakozi bo mu biro bya Perezida, amusaba gutangaza aho Perezida Biya ari n’uko amerewe.

Ibinyamakuru bikomeye nka RFI byatangaje ko Perezida Biya akunze kumara igihe mu Bufaransa cyangwa mu Busuwisi, aho bivugwa ko aba arimo kwivuza.

Ibibazo ku buzima bwe byakajije umurego kubera igihe amaze atagaragara mu ruhame, bituma abaturage bifuza kumenya amakuru nyayo ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu.

Paul Biya, ufite imyaka 91, amaze imyaka isaga 40 ayobora Cameroun, akaba umwe mu bakuru b’Ibihugu bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika. Impungenge ku buzima bwe zatangiye kuvugwa kenshi mu minsi ishize, ubwo yaburaga mu bikorwa byinshi by’ubuyobozi ku rwego mpuzamahanga.

Previous Story

MINISANTE yasubije abafite impungenge ku rukingo rwa Marburg

Next Story

Rubavu: Umwe mu bari bashaka kwinjiza magendu mu Rwanda yafashwe n’isasu arapfa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop