Kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, U Rwanda n’inshuti z’u Rwanda rwatagije icyumweru cyo kwibuka , iminsi 100 yo kwibuka hacanwa n’urumuri rw’Icyizere.Kuri ubu u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Perezida Paul Kagame yatanze ubuhamya bw’uko mubyara we yiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’u Rwanda, abakuru b’Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo, ndetse n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi.Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa KIGALI ruherereye ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo , Kicukiro, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Hatangizwa icyumweru cyo kwibuka mu muhango wabereye muri BK Arena, Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye bose, avuga ko abarokotse babaye intwari bose mu myaka 30 aboneraho kugaruka ku rupfu rwa mubyara we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Kubera bariyeri zari ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, ntabwo ingabo za RPA zabashije gutabara Florence mu byara wa Perezida Kagame, wavuganaga nawe kenshi kuri telefone amubwira uko mu Mujyi wa Kigali bimeze kuko ingabo za RPA zari ku Mulindi.
Ubwo Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni yasuraga Kagame ku Mulindi, yamubajije niba atamufasha gutabara Florence n’abo bari kumwe amubwira ko azagerageza ,gusa Dallaire ntabwo byamukundiye kuko ingabo yohereje zatangiriwe n’interahamwe.Ubwanyuma muvugisha, naramubajije niba hari uwaba yaje kumureba.Aravuga ngo Oya, atangira kurira.Yarambwiye ati’Paul hagarika ibyo gushaka kudutabara ntabwo tugishaka kubaho ukundi’.Nahise numva icyo ashaka kuvuga yahise akupa telefone”.
Mubyara wa H.E Paul Kagame Florence nabo bari kumwe bishwe mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi mu 1994.Perezida Kagame, yavuze ko Florence yagambaniwe n’umwe mubo bakoranaga muri UNDP.Ikibabaje ni uko uwagambaniye Florence nabo bari kumwe yakomeje gukorera LONI, kandi ibimenyetso byy’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.
Isoko: Radiotv10