Advertising

Bwa mbere mu mateka Cristiano Ronald na Leonel Messi batewe umugongo

05/09/2024 20:47
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka ya Cristiano Ronald na Leonel Messi batewe umugongo bagakurwa mu bahataniye Ballon d’Or.
Uyu Cristiano Ronaldo yavutse tariki 5 Gashyantare 1985 avukira ahitwa Funchal , Madeira muri Portugal akomoka kuri JOSE Dinis Aveiro na MARIA Dolares Dos Santos Viveiros Da Aveiro.Yatangiye umwuga wo gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu 1992 aho yatangiye akinira mu ikipe y’abato yitwa ANDORINHO kuva 1992-1995 ,ayivamo ajya muri NACIONAL kuva 1995-1997 ,ayivamo ajya muri SPORTING CP kuva 1997-2002.
Yatangiye gukinira amakipe y’abakuru kuva 2002-2003 muri SPORTING CP B aho atatinze kuko muri uyu mwaka yahise azamurwa mu ikipe nkuru ya SPORTING CP ,ayivamo muri 2003 yerekeza muri MANCHESTER UNITED ya yikiniye kuva 2003-2009, ayivamo yerekeza muri REAL MADRID aho ya yikiniye kuva 2009-2018 ,ayivamo yerekeza muri JUVENTUS ya yikiniye kuva 2018 -2021,agaruka muri MANCHESTER UNITED  kuva 2021-2022 ,ubu akinira ikipe ya AL NASSR yo muri SAUDI ALBIAN.
Afite umugore witwa GEORGINA Rodriguez , aho kurubu afite BALLON D’or 5 yatwaye muri 2008,2013,2014,2016,2017.Kandi CRISTIANO Ronaldo niwe ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi ku mateka y’Isi.
LIONEL MESSI yavutse tariki 24 Kamena 1987 avukira ahitwa Robario muri Argentine akomoko kuri CELIA Maria Cuccittini na JORGE Messi . yatangiye umwuga wo gukina umupira wa maguru nk’uwabigize umwuga kuva mu 1992 akinira ikipe y’abato ya GRANDOLI kuva 1992-1995 ,ayivamo ajya muri NEWELLS OLD BOYS.
Iyi kipe yaje kuyivamo ajya muri BARCELONA y’abato ,aho kuva 2003-2004 yashyizwe muri BARCELONA C ,2005 ashyirwa muri BARCELONA B ,kuva 2005-2021 yari umukinnyi wa BARCELONA y’abakuru ,ayivamo ajya muri PARIS SAINT GERMAIN mu Bufaransa kuva 2021-2023, ubu ni umukinnyi wa INTER Miami yo muri Amerika .
Afite BALLON D’or 8 yazitwaye muri 2009,2010,2011,2012 ,2015,2019,2021,2023.Afite umugore witwa ANTONELA Roccuzzo.
Iki gihembo cya BALLON D’or cyatangiye gutangwa mu 1956 aho gitangwa na FRENCH MAGAZINE (FRANCE FOOTBALL) igitangazamakuru cyo mu Bufaransa .Uyu mwaka abakinnyi 2 bakomeye ntabwo bagaragaye k’urutonde rw’abakinnyi bazatoranywamo uzatwara BALLON D’or yaba MESSI na CRISTIANO.
Abahambwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo ni VINICIUS Jr wa REAL MADRID ndetse na JUDE BELLINGHAM nawe wa REAL MADRID .Uyu mwaka iki gihembo kizatangwa tariki 28 Ukwakira 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Next Story

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Latest from Imyidagaduro

Go toTop