Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria ategerejwe i Nairobi muri Kenya kuri tariki 1 Werurwe 2025 mu gitaramo cyiswe “Mad Fun” gitegurwa na “Madfun Xperience.
Burna Boy azwi cyane cyane mu njyana ya “Afrobeats” yamamaye muri Nigeria. Ajya anaririmba mu njyana ya “Amapiano” ndetse rimwe na rimwe avanga umuziki wa gakondo yabo ndetse n’ugezweho ari byo bituma akundwa cyane. Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nyinshi nka “Tshwala”, “City Boy”, “We play”, “Last last” na “Location” nka zimwe mu zo abantu bazi cyane.
Uyu muhanzi uri kwitabira ibikorwa byinshi bitandukanye, muri izi mpera z’umwaka Burner Boy azataramira muri Kenya aho bivugwa ko nta muntu wemerewe kukijyamo adafite hejuru y’imyaka y’ubukure (18+). Uyu muhanzi yacishije itangazo ku rukuta rwe rwa Instagram ariko ntiyigeze abitangazaho byinshi nk’umwe mu bazaba bahari icyo gihe.
Amatike y’abazitabira iki gitaramo ntabwo ahenze cyane kuko kuva k’umuntu ufite make kuzamura bishoboka ko azitabira. Burna Boy akomeje guteza imbere igihugu aturukamo ndetse na Africa muri rusange. Afasha abakiri bato kuzamura impano zabo mu guteza imbere umuziki nyafrica. Abatuye i Nairobi bahishiwe byinshi cyane cyane ibyishimo batigeze babona ku wundi muhanzi nyuma y’uko byemejwe ko tariki 1 Werurwe 2025 bazataramana na Burna Boy.