Advertising

Bruce Melodie yahishuye umushinga yakoranye na Meddy

12/24/23 21:1 PM

Umuhanzi Bruce Melodie uri muri Amerika yagarutse ku ndirimbo yakoranye na Meddy agaragaza ko isaha n’isaha yasohoka.

 

Mu kiganiro Bruce Melodie yakoreye kuri Instagram mu buryo bwa Live yagaragaje ko yakoranye na Meddy indirimbo.Ubwo yarimo aganira na Caoch Gael nk’umunjyanama we mu bya muzika n’uwitwa Kenny.

 

Umufana yabajije Bruce Melodie niba hari indirimbo yaba yarakoranye na Meddy , maze adaciye ku ruhande yahise avuga ko indirimbo bayikoranye agira ati:”Indirimbo na Meddy yo yararangiye , twarayikoze”.

Mu minsi yashize nibwo Bruce Melodie yashyize hanze ifoto ari kumwe na Meddy ndetse na Meddy aramwikiriza nawe ayisangiza abamukurikira.

 

Muri iki gihe byaje bisubiza ibibazo bitandukanye birimo ibyabibazaga niba Bruce Melodie ashobora kongera kugarura Meddy muri muzika ya ‘Secular’.

N’ubwo kandi bavuga ko indirimbo bayikoranye , Bruce Melodie na Meddy bagiye bavugwa mu bihe bitandukanye nyuma y’aho Bruce avugiye ko Meddy na The Ben ari abanebwe akabihamisha gukora cyane.

https://www.youtube.com/watch?v=7gBRMGn1KAY

Previous Story

Lupita Nyong’o yagiriye ibihe byiza ku ivuko

Next Story

Khaligraph Jones yatakambiye Konshens

Latest from Imyidagaduro

Go toTop