B Face yishimiye igihembo yahawe

25/12/2023 08:10

Umuhanzi B Face wo mu gihugu cy’u Burundi yishimye igihembo yahawe nk’umuhanzi mwiza utanga icyizere muri Hip Hop.Bface yatwaye iki gihembo muri EAC LIVE Show.

 

Ubwo yasangizaga abamukurukira igihembo yahawe, B FACE yagaragaje ko yishimiye cyane abatanze ibi bihembo arabashimira ashimira n’abandi bose bagize uruhare muri muzika ye.Bface yavuze ko abantu badakwiriye gutangazwa nuko , igihembo yahawe kiriho umupira w’amaguru agaragaza ko ahagaze kuri Defence.

Mu magambo ye mururimi rw’Ikirundi yagize ati:”Gutanga wirorera bibera abasazi bonyine,iyo bishitse ukabona abantu ibikorwa wakoze bikora kumutima uraheza, ugafata umwanya , ugashimira, nagira mfate uwu mwanya nshimire Oraganization yose yateguye ubushimwe ikadushimira ariyo #EACLIVESHOW mwarakoze kudutera intege mukomez no mu mwaka uza mutere intege n’abandi murakoze.

 

N B ndabibutsa ntimutangazwe nuko award iriko umupira w’amaguru kuri defense niho mpagaze nico gituma atawuntsinda vyoroshe aho ndavuga abantu b’umunwa insaku bose inyuma y’ama poto niho bavugira imbere mba ndahacunze neza pipal dem call mi RAP DEFENSE”.

 

Ubusanzwe B Face ni umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi gusa ukunda gukorana n’Abanyarwanda cyane , dore ko afite indirimbo yakoranye na Riderman batari basohora amashusho yabo.

Advertising

Previous Story

Khaligraph Jones yatakambiye Konshens

Next Story

MU MAFOTO: Keza Terisky n’umwana we bifurije abatuye Isi Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire

Latest from Imyidagaduro

Go toTop