Advertising

Anitha Pendo yerekeje kuri Kiss Fm

30/08/2024 14:33

Umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba Anitha Pendo wamamaye mu biganiro bitandukanye kuri Radiyo Rwanda [RBA] yerekeje kuri Kiss FM nk’uko byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye barimo abo bakoranaga ndetse nawe ubwe.

Mazimpaka Japhet wamamaye mu rwenya, akaba umwe mu bakoranaga bya hafi kuri Magic FM na Anitha Pendo, yatangaje ko uyu mugore yamaze kubasezeraho amwifuriza ishya n’ihirwe muri byose.

Yagize ati:”Uyu munsi Pendo yadusezeyeho. Byari amasomo menshi gukorana nawe mu gihe kingana n’imyaka itanu. Nahoraga mutekereza muri mwanya twakoranyemo kuri Radiyo  kandi ndamwifuriza amahirwe masa aho agiye”.

Umunyamakuru wa RBA mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ , Rugaju Reagan yifurije Anitha Pendo ishya n’ihirwe kuri Kiss Fm. Yagize ati:”Uyu mugore ni umukozi mwiza (Umuhanga , umunyamurava ndetse akunda ibyo akora akanabyitangira). Ndamukunda cyane arabizi. Genda ukore ibintu byawe nk’ibisanzwe mushiki wanjye nkunda. Nzakumbura inkuru zawe. Kiss FM mutumenyere mushiki wacu Anitha Pendo azakomeze yishime”.

Anitha Pendo anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:” Aho nahera nabuze kuko bitoroshye gusa reka nshimire RBA cyane mwaranyigishishe, nahabonye inshuti, nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima mwampaye platform, urwego rwa discipline rwanjye mwatumye nduzamura, mwatumye ngira agaciro ‘thank you so much’.

Ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga, ubwenge n’umutima. Rwanda ‘Thank you for supporting me’ ..Nizeye ko mutazantenguha muzanshyigikira ku mirimo yindi ngiyemo”.

Anitha Pendo ni umwe mu banyamakuru babimazemo imyaka myinshi ndetse bitanga cyane. Uyu  agiye kuri Kiss FM asimbuye Sandrine Isheja wahinduriwe imirimo akagirwa Umyobozi Wungirije wa RBA.

Previous Story

Jihad yagize icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni amugaragaza ari kwinisha

Next Story

Abajenerali bahawe ikiruhuko cy’izabukuru bashimiwe na RDF

Latest from Imyidagaduro

Go toTop