Ishuri ryasenyutse by Adrian Sainz/AP

America,18 bapfuye, benshi barakomereka kubera inkubi y’umuyaga

by
01/04/2023 21:12

Nibura Abantu icumi bapfuye muri leta zirindwi za America n’aho abandi benshi barakomereka. Nyuma y’inkubi y’umuyaga yanyuze mu burengerazuba bwo hagat8 n’amajyepfo kuri uyu wa 5 kuwa 31 werurwe. Nk’uko tubikesha Abc News .

Inkubi y’umuyaga muri Arkansas, Mar. 31, 2023. By Aaron Borders

Inkubi y’umuyaga ukaze yibasiye uduce two muri Arkansas, Mississippi, Tennessee, Illinois, Iowa na Wisconsin, ariko umubare nyawo w’inkubi zabaye yemejwe n’ubu uracyasuzumwa. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ikirere kivuga ko abantu barenga miliyoni 28 mu majyepfo no mu burengerazuba bwo hagati bibasiwe n’inkubi ikomeye y’umuyaga mu ijoro ryo ku wa 5 werurwe 2023.

Yasenye amazu muri Arkansas, by Benjamin Krain/Getty Images

Mu bantu 18 bapfuye, batanu bari muri Arkansas, batatu bapfiriye muri Indiana, umwe yapfiriye i Illinois, umwe yapfiriye i Alabama undi apfira i Mississippi, ni ko abayobozi b’aho babwiye ABC News. Adamsville, muri Tennesse, Umuyobozi w’akarere David Leckner yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko abantu barindwi bapfiriye mu ntara ya McNairy.

Hariho raporo 57 z’inkubi y’umuyaga muri leta zirindwi mu masaha 24 ashize. Umubare wa raporo z’inkubi y’umuyaga ukomeje kwiyongera guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, kubera ko iterabwoba ry’umuyaga rikomeje.

Ishuri ryasenyutse by Adrian Sainz/Ap

Muri Arkansas nibura umuntu umwe yarapfuye kandi abantu barenga 50 hakurya y’intara ya Pulaski, muri Arkansas, bari mu bitaro, iyo mibare kandi  ikaba iteganijwe kuzamuka, Madeline Roberts, Umuvugizi w’ikigo gishinzwe ubutabazi mu ntara, yabwiye ABC News ko adafite amakuru ajyanye n’abakomeretse.

Abantu bane bavuzwe ko bapfiriye mu mujyi wa Wynne uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Arkansas, umugi wajegejwe mu buryo bugaragara.

Source: abc news

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Rubavu: Umwarimu witwa Rucagu Boniface yakubiswe agirwa intere

Next Story

Umubiri w’umugore waburiwe irengero umugabo we akavuga ko yagiye muri Uganda wabonetse mu bwiherero

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop