Nyuma yo gushinjwa guhengeke abakinnyi ku mukino ubanza akawutsindwa Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten yakoze impinduka eshanu aho yahereye mu izimu.
Muhawenayo Gad asimbura Niyongira patience , Byiringiro Girbert wasimbuye Fitina ombarenga , Taiba Mbonyumwami wasimbuye Iyabivuze Osee, Tuyisenge Arsene wasimbuwe na Dushimimana Olivier Muzungu, na Ngabonziza Pacifique wasimbuye, Niyibizi Ramadan
Ni umukino watangiye Abanyarwanda ndetse n’abafana bari kuri stade Amahoro bafiti ibinezaneza, bafite icyizero ko barasezerera ikipe y’Igihugu ya Djibouti. Uyu mukino wayobowe n’abasifuzi bakomoka Uganda bayobowe na William Oloya
Abasifuzi bo ku ruhande ni Musisi Brianson na Ashiraf Katerega. Umusifuzi wa Kane ni Sabila Chelanget mu gihe Komiseri w’Umukino ari Umunya-Kenya Solomon Kaptingei.
Saa kumi n’Ebyiri batangije umukino , Ntabwo byatinze kuko ku munota 10 w’Umukino ku mupira mwiza yahawe na Ruboneka Jean Bosco Dushimimana Olivier Muzungu yafunguye amazamu , abasore b’Ikipe y’uRwanda bumviseko byose bishoboka icyizere kirazamuma, bakomeza gusatira bikomeye,
Mu guhuzagurika gukomeye ba myugariro ba Djibouti batanze kado kubasore b’Amavubi, umupira ufatwa neza na ruboneka jean Bosco yubura amaso neza ahereza Dushimimana Olivier Muzungu yeremina neza cyane Bamyugariro ba Djibouti areko icumu igitego cya kabiri kiba kiranyoye Kumunota 24 w’Umukino , ni nako igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0
Igicye cya kabiri kigitangira ikipe y’Igihugu yakomeje gusatira bikomeye ariko Rutahizamu Mbonyumwami Taiba Amahirwe yose ntayabyaze umusaruro.
Nyuma y’uko Nyakubahwa Peresida Paul Kagame arikumwe na Ministiri wa siporo Nyirishema Richard Ndetse n’Umuyobozi wa Ferwafa Munyentwari Alaphonse basesekaye muri stade Amahoro abasore noneho bisize insenda barataka karahava.
Umutoza yakoze impinduka aho yakuyemo Mbonyumwami Taina, Dushimimana Olivier basimbuwe na Twizerimana Onesm na Tuyisenge Arsene, Ikipe yakomeje gushyira kugikarango ikipe y’Igihugu ya Djibouti Tuyisenge Arsene atsinda igitego cya gatutu cyo gushimangira gukomeza mukindi cyicyiro.
Umukino niko waje kurangira ari ibitego 3-0 kugiteranyo cy’Imikino yombi biba 3-1
Mu kindi cyicyiro ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi izahura nizarokoka hagati ya Kenya yatsinzwe na Sudan y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino ubanza
Umukino wo kwishyura uzaba kuri ikicyumweru.