Advertising

#Amatora2024: Mpayimana Philippe ushaka kuba Perezida yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu

23/06/2024 05:49

Umukandida wigenga mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Mpayimana Philippe , nawe yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 22 Kamena 2024.Uyu mukandida ubwo yiyamamazaga yasabye ko abantu bamutora bakamufasha gutsinda amatora.

Mpayimana Philippe yahereye mu Karere ka Kirehe na Ngoma.Muri iki gikorwa , yatangiye ashimira cyane abaturage bitabiriye bakihanganira izuba ariko bagategereza, imigabo n’imigambi ye.

Yagize ati:”Imigambi nshaka kwiyamamarizaho , ndashaka ko iba iyanyu.Ubu dutangiye urugendo rwa Demokarasi, ni ukuvuga gushaka umuyobozi wa Manda dutangira ejobundi nyuma y’amatora, Manda nshya izaba ifite imyaka 5.

Ntabwo umuntu ashobora kwitora , ngo agende yinjire mu Rugwiro [Village Urugwiro], adasabye uruhushya abaturage. Biri mu byanzanye rero namwe kubasaba urwo ruhushya kandi ndabizeye , niyo mpamvu mbashimiye ukuntu mbona mu maso muri mu bantu bazavuga bati , Urugwiro ruzagira Umuyobozi kandi biduturutseho”.

Mpayimana Philippe yahamije ko mu bakandida batatu bari kwiyamamaza, Mpayimana Philippe , Dr Frank Habineza na Paul Kagame, harimo ushobora kuba amurusha imigabo bityo ko we icyo azibandaho cyane ari imigambi afitiye baanyarwanda.Agira ati:”Mu minsi ishize hari umugambo nariho nshaka gukosora, ndavuga nti rimwe na rimwe hari umuntu ugira imigabo myinshi cyane , ugasanga arakurusha, ndavuga nti nzatinda cyane ku migambi.Muzamfashe muri iyo migambi”.

Mpayimana Philippe yagaragaje ko Inkotanyi zakoze akazi kadasanzwe ubwo zabohoraga igihugu cy’u Rwanda, asaba abari bamugaragiye kujya bazirikana iminsi 100 u Rwanda rwamaze mu icuraburindi ndetse abasaba gufata umunota umwe wo kwibuka ibyo bihe no gushima Inkotanyi.

Ati:”Iyo Inkotanyi zitabohora Igihugu ibyo byose turimo ntabwo byari kuba bihari”.

Mpayimana Philippe yavuye mu Karere ka Kirehe yerekeza mu Karere ka Ngoma.

Previous Story

Dr Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida yabwiye abaturage ko Green Party itabeshya

Next Story

#Amatora2024: Bruce Melodie , Ariel Wayz , Riderman , Dr Claude , Bwiza n’abandi , basusurukije Abanya-Musanze

Latest from Amatora 2024

Go toTop