Advertising

#Amatora2024: Bruce Melodie , Ariel Wayz , Riderman , Dr Claude , Bwiza n’abandi , basusurukije Abanya-Musanze

23/06/2024 06:13

Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi , benshi mu bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda, bagaragaye ku rubyiniro rumwe bari hamwe n’umushyushya rugamba Dj Brianne na Dj Bisoso warimo avanga vanga umuziki.

Mu gihe Paul  Kagame , Umukandida wa FPR Inkotanyi yari ataragera ku ruhimbi , abahanzi batandukanye, bifatanyije n’abaturage bari benshi cyane ku kibuga cya Busogo, maze bacinya akadiho, bishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho banaririmba indirimbo zabo bwite.

Ku ikubitiro, abahanzi baririmbye ni Riderman , waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo ; Mambata , Ifirimbi, iyo yafatanije na Bruce Melodie [Ntakibazo na kimwe nshaka kwiteza]… akurikirwa na Bruce Melodie wikije no kuri ‘Ogera’ yafatanyije na Bwiza bose bagahuriza hamwe imbaraga, yakurikiwe na Dr Claude wari umaze igihe atari mu Rwanda, na Ariel Wayz yiyereka abafana.

Bruce Melodie na Bwiza, baririmbye imbere y’Umukuru w’Igihugu akaba Umukandida wa FPR Inkotanyi indirimbo yabo bose ‘Ogera’.

Uretse aba bahanzi kandi , DJ Brianne yafashe umwanya muremure cyane , kuva mu masaha ya mu gitondo ataramira abafana anabafasha gushyuha dore ko bamwe bari bahageze ku isaha ya Saa 11h00’ z’Ijoro, Saa Sita na Saa Munane na Saa Kumi kugeza bukeye, baje kwirebera umukandida wabo nk’uko bamwe mu baturage baganiriye na UMUNSI.COM babiduhamirije.

Umukuru w’Igihugu akihagera, yafashe ijambo aganira n’Abanyarwanda mu buryo burambuye, bamugaragariza ibyishimo n’urugwiro , bamwizeza kuzamutora ku ya 15 Nyakanga 2024, nawe abasezeranya kuzafatanya nabo aho u Rwanda rugeze hakaba heza cyane.

Ni umuhando wabereye ku Kibuga cya Busogo ahari hateraniye abarenga ibihumbi hafi 30.

Uyu munsi tariki 23 Kamena 2024, Umukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza mu Karere ka Rubavu , mu gikorwa kirabera mu Murenge wa Nyamyumva aho yaherukaga ubwo ibiza byibasiraga tumwe mu Turere tw’Intara y’Ibirengerazuba.

Ariel Wayz ku rubyiniro
Previous Story

#Amatora2024: Mpayimana Philippe ushaka kuba Perezida yashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu

Next Story

#Amatora2024: Gisupusupu, King James, Butera Knowless bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo i Rubavu

Latest from Amatora 2024

Go toTop