Advertising

Amafoto mutabonye ! Uko byari byifashe mu gitaramo ‘The Silver Gala’

08/09/2024 19:15

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku cyumweru nibwo umubyinnyi w’Umunyarwanda Sherrie Silver yakoze ibirori by’akataraboneka byarimo ibyamamare bitandukanye byiganjemo aba hano mu Rwanda. Muri iyi nkuru twaguteguriye amafoto utigeze ubona y’ibyaranze ibirori nyirizina.

Umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver yahurije hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu birori bya ‘The Silver Gala’, byahujwe no kugaragaza ibikorwa by’Umuryango yashinze witwa Sherrie Silver Foundation. Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2024, byitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye baba abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abanyepolitiki n’abashoramari.

Muri ibi birori kandi hahembwe uwambitse abantu neza, aho Niyitanga Olivier, ufite inzu y’imideli ya Tanga Designs, ari we wahize abandi agahabwa igikombe. Mu bitabiriye ibi birori bari bambitswe na Tanga Design harimo ‘Sherrie Silver’,

Mu birori bya ‘The Silva Gala’ hatanzwe ibihembo ku mukobwa cyangwa umugore wabyitabiriye yambaye neza aho umuhanzikazi Bwiza yahize abandi, agashyikirizwa igikombe. Bwiza uri mu bambitswe n’umuhangamideli, Niyigena Maurice ufite inzu y’imideli ya Matheo, yari ahatanye n’umunyamideli Mucyo Sandrine, na we uri mu bitabiriye ibi birori barimbye.

Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2024, byitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye baba abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abanyepolitiki n’abashoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Drake bamuciye iryera mu gitaramo cya Terms

Next Story

Amwe mu mategeko 17 ahatse umupira wa maguru yashyizeho mu 1863 avugururwa mu 1937

Latest from Imyidagaduro

Go toTop