Advertising

Akanyamuneza k’umubyeyi umaranye ubwandu bwa SIDA imyaka 21 akaba yinjiza arenga ibihumbi 410 RWF

12/09/2024 18:19

Mugiraneze [Izina ritari irye twamuhaye] ni umubyeyi wanduye SIDA muri  2003, kuri ubu ashimira Leta y’u Rwanda yamwitayeho ikamuha akazi na Girinka bimufasha kuba ashobora kwinjiza amafaranga arenga ibihumbi 410 by’u Rwanda mu gihe cy’Umwaka.

Avuga ko yanduye ubwandu bwa SIDA abukuye ku mugabo we bari barashakanye cyakora ngo akaza gupfa mbere ye ari na bwo bumuhitanye, nyuma y’aho yatangiye gukora cyane kugeza ubwo yaje no guhabwa akazi mu Irerero ry’abana mu Mudugudu atuyemo. Yagize ati:”Iyo nta rwaye njya mu kazi, ndabyuka  niba ari uguhinga nkajya guhinga, cyangwa nkaza hano mu Irerero nkigisha abana , nataha mu masaha y’umugoroba nkarya cya kinini cyanjye, ejo nkakomeza akazi ntakibazo”.

Yakomeje agira ati:”Mfite abana babiri b’abasore bose nabyariye mu bwandu. Uwa mbere na mubyaye muri 2004 undi mubyara muri 2006 kuko nanduye muri 2003 bivuze ko ubwandu mbumaranye imyaka 21. Rero mbasha gufatanya n’abo bana banjye tukabasha gukorera urugo kandi Leta yacu ntacyo itadukoreye.

Bampaye Girinka maranye imyaka myinshi ibasha ku mfasha kubona amata n’ifumbire nkoresha mu buhinzi bwanjye , ayo kunywa ndetse n’abana banjye Leta yamfashije kubishyurira ubwishingizi mu kwivuza. Urebye tubayeho neza kubera Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame kuko ngereranyije ku mwaka nshobora kwinjiza ibihumbi 410 by’u Rwanda, avuye ku mafaranga y’amata no muyo nkura hano mu irerero”.

Mugiraneze ashimira Leta y’u Rwanda yita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ati:”Njye namenye ko nanduye Virus Itera SIDA, muri 2003. Icyo gihe nahise niheba cyane mbura amahoro kuko nari ngiye kwipimisha inda, ariko nganirijwe na muganga ambwira ko ubuzima bwa njye butagiye guhagarara, ampa gahunda yo gufata imiti neza ndetse ansaba kwirinda guhangayika mu rwego rwo gukomeza kurinda abasirikare banjye. Inama ze narazikurikije none ubu urabona ko mpagaze neza”.

Kuri we ngo afite gahunda yo kubakira inzu abahungu be babiri ndetse akabagurira n’umurima buri wese akazabasha kwibeshaho mu hazaza habo. Ati:”Njye mba numva Imana imfashije nakubakira abahungu banjye, nkaba nabasha no kubagurira undi murima ku ruhande ku buryo ejo hazaza habo bazaba bafite ikibatunga bivuye mu kazi nahawe na Leta, Girinka no mu buhinzi bwanjye”.

Mugiraneze  avuga ko icyizere cy’ubuzima kuri we kiri hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze akimenya ko yanduye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Biyemeje kurengera ibidukikije binyuze mu gukora ibicanwa bitangiza ikirere kandi bihenduse

Next Story

Umugore wa Murungi Sabin yavuze urwo amukunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop